Judith yateye imitoma uwo yasimbuje Safi Madiba

Ntabwo bikiri ibanga, iby’urukundo rwa Judith Niyoyizera n’umuzungu yasimbuje Safi Madiba bahoze babana nk’umugabo n’umugore, kuko bombi basigaye bagaragaza ko nta kabuza bari mu rukundo rudafunguye.

Judith Niyonizera n’uwo yasimbuje Safi Madiba

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2023 Niyoyizera Judith yifurije umwaka mushya muhire umwami w’umutima we, amwifuriza ibyiza byose bitangwa na Nyagasani.

Judith kwiyumanganya byanze ashyira hanze amashusho asomana n’umukunzi we amuha isezerano ryo kuzamuhora iruhande muri uyu mwaka wa 2023.

Mu magambo y’urukundo aryoheye imitima y’abakundana yagize ati “Ndaguzeranya ko nzagukunda cyane” akomeza avuga ko azatuma uyu mwaka uba uwa mbere mwiza ku buzima bw’umukunzi we.

Mu mihanda yo muri Mexico aho aherereye, Judith yifurije abakunzi be umwaka mushya ndetse anishimana n’inshuti z’umukunzi we.

Bari banezerewe, basangira bigaragara ko ibikomere yagize mu rukundo mu myaka itambutse uyu muzungu yabyomoye!

Judith yamenyekanye ubwo yakundanaga na Safi Madiba gusa aho baje gutandukanira yatangiye kubyaza izina rye umusaruro atangira kwinjira mu bikorwa bitandukanye ariko yibanda ku myidagaduro.

Yashyize imbaraga mu byo kumurika imideli no gukina filime, aherutse no kwinjira mu muziki aho mu mpera z’umwaka wa 2022 yashyize hanze indirimbo ye ya mbere.

Ni indirimbo yise “My Judy” arikumwe n’umusore witwa Musbe Black ukomoka muri Guinea ari nawe bafatanyije muri iyo ndirimbo yakozwe n’uwitwa Dolla Game.

- Advertisement -

Ubutumwa bwayo buvuga ku mukobwa wimye urukundo umusore wazengurutse amahanga yose ashaka uwo bakundana. ‘Aba ari kwivuga nk’uwimye urukundo uwo musore.’

Mu bihe byashize Judith Niyoyizera yavuzwe mu rukundo n’abagabo batandukanye gusa kenshi yavuze ko uwo Imana yamuhaye ahari kandi amukunda.

Reba indirimbo My Judy ya Judith ari kumwe na Musbe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW