M23 yanyomoje abavuga ko kuva i Kibumba ari ikinamico bakinnye

Inyeshyamba za M23 zahakanye amakuru avuga ko zikiri mu gace ka Kibumba ko muri teritwari ya Nyiragongo kandi bizwi ko zahashyikirije ingabo z’akarere zoherejwe muri DR Congo. 
Col Nzenze Imani wa M23 ubwo yashyikirizaga ingabo za EACRF agace ka Kibumba

Amakuru amaze iminsi acaracara avuga ko abarwanyi ba M23 bakiboneka i Kibumba na Buhumba kandi ko bakivuriza inkomere zabo muri ibyo bice.

Ayo makuru avuga ko abo barwanyi bashyizeho ubutegetsi bushya mu duce twa Kibumba na Buhumba kandi ubwo butegetsi “busoresha abaturage , bukanabakoresha imirimo y’agahato”.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yavuze ko abatangaza ibyo barimo ibitangazamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta ya Congo “Baravuga ibyo batazi. Aho hose ntaho tukiri.”

Avuga ko M23 yavuye muri utwo duce tariki 23 Ukuboza 2022, ikahashyikiriza ingabo z’Akarere zizwi nka East African Community Regional Forces (EACRF).

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize, umwe mu basirikare bo muri EACRF yemeje ko habayeho “gusubira inyuma guteguwe kandi mu byiciro kwa M23” ikava muri Kibumba, bakaba ari bo bahagenzura.

Willy Ngoma avuga ko nyuma y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo nacyo bahaye izo ngabo kuwa gatanu, bazakomeza gusubira inyuma “hakurikijwe gahunda yashyizweho na EAC”.

Yagize ati “Gusubira inyuma kwacu ni buhoro buhoro, icyo nicyo abantu batumva. Bazi ko tuzahita dusubira mu misozi y’ibirunga ya Sabyinyo na Mikeno aho twahoze? Ntabwo twasubira inyuma ako kanya nk’uko babitekereza.”

M23 nubwo irimo gusubira inyuma mu bice bimwe, mu cyumweru gishize yigaruriye centre ya Nyamilima iri mu majyaruguru ya Rutshuru inafata umupaka wa Ishasha uhuza Uganda na RD Congo.

Mu gutanga ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Col John Imani Nzenze wa M23 yabwiye abanyamakuru ko batagamije gufata ibindi bice ariko bafata ahantu nyuma y’uko batewe n’indi mitwe y’inyeshyamba ifatanyije n’ingabo za leta mu rwego rwo “gucecekesha imbunda”.

- Advertisement -

Yavuze kandi ko ukwihangana kwabo gufite aho kugarukira nta mishyikirano izongera kubaho mu gihe ingabo za Congo n’abo bafatanyije bazakomeza guhohotera abaturage.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW