Abakuru b’Ibihugu by’Africa y’Iburasirazuba bafite inama idasanzwe i Bujumbura

Kuri uyu wa Gatandatu, i Bujumbura hategerejwe inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere, iziga ku bibazo biri muri Congo.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Umuryango w’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC), na Congo Kinshasa ibereye umunyamuryango, uvuga ko inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu itegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare, 2023 i  Bujumbura, mu Burundi.

Itangazo rivuga ko iyi ari inama ya 20 idasanzwe.

Ku bizigwa hariho kureba uko umutekano wifashe mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’izindi ntambwe zigomba guterwa.

Iyi nama ije mu gihe imirwano ica ibintu hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23. Inyeshyamba za M23 zafashe uduce twa Kilolirwe, zikaba ziri mu nkengero z’umujyi wa Sake, muri Masisi.

Congo n’u Rwanda bishinjanya kuba uruhande rumwe rushyigikira abarurwanya, no kutubahiriza imyanzuro yo gusubiza mu buryo imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda no mu biganiro by’i Nairobi.

Tshisekedi yanze kujya mu biganiro byari kumuhuza na Perezida Kagame

UMUSEKE.RW

- Advertisement -