Ahmed Adel yahagaritse Amran muri Musanze FC

 

Umutoza mukuru w’ikipe ya Musanze FC, Ahmed Abdelrahman Adel yafashe icyemezo cyo guhagarika Nshimiyimana Amran mu bikorwa byose by’ikipe kubera imyitwarire mibi.

Nshimiyimana Amran yahagaritswe muri Musanze FC igihe kitazwi

Kuva umutoza ukomoka mu Misiri, Ahmed Abdelrahman Adel yagera mu ikipe ya Musanze FC, hahise byinshi birimo no gukaza ikinyabupfura cy’abakinnyi. Uyu mutoza yahise ashyiraho amabwiriza buri mukinnyi agomba kujya agenderaho, yayarengago akabihanirwa.

Ibi ni byo byatumye afatira ibyemezo umukinnyi, Nshimiyimana Amran ukina hagati mu kibuga. Uyu mukinnyi yahagaritswe igihe kitazwi mu bikorwa byose by’ikipe.

Ibyemezo uyu mukinnyi yafatiwe, byatewe no kuba tariki 19 Gashyantare 2023, nyuma y’uko Musanze FC yaratsinzwe na Police FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, akumvikana yijujutira ibyemezo byafashwe n’abatoza.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni Ahmed Adel yandikiye perezida w’ikipe, Tuyishimire Placide, amumenyesha ko bitewe n’imyitwarire mibi ya Nshimiyimana Amran, yahisemo kumuhagarika mu myitozo no mu mikino byose by’ikipe.

Uyu mutoza wanashinzwe ibikorwa byose bya Tekiniki by’ikipe [Technical Director], yavuze ko bitewe n’urwego yifuza kugezaho ikipe mu bijyanye n’imyitwarire, yahisemo guhagarika uyu mukinnyi.

Adel avuga ko yabitewe n’imyitwarire Amran yagaragaweho nyuma y’umukino wa Police FC, ubwo bari mu rwambariro. Avuga ko uyu mukinnyi yumvikanye avuga nabi abatoza ndetse ashaka no kugumura bagenzi be.

Umutoza avuga ko amagambo uyu mukinnyi yakoresheje, ashobora gutuma haza umwuka mubi mu rwambariro rw’ikipe bikaba byatuma ikipe itakaza imikino yindi ya shampiyona.

- Advertisement -

UMUSEKE wifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’ikipe buvuga kuri iri hagarikwa rya Amran, ariko Umunyamabanga Mukuru wa yo, Uwihoreye Ibrahim ntiyasubiza ubutumwa twamwandikiye kuri WhatsApp.

Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 24 mu mikino 20 imaze gukinwa. Iyi kipe kandi ifite amahirwe menshi yo gukomeza mu kindi cyiciro cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda ikipe ya Gasabo United ibitego 3-0 mu mukino ubanza.

Ahmed Adel yazanye amabwiriza mashya muri Musanze FC

UMUSEKE.RW