Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Akarere ka Nyarugenge, barishimira ko bagize uruhare mu kongera ibyumba by’amashuri muri uyu Murenge.
Hirya no hino mu Gihugu, hakomeje kuba ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35, Umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.
Umurenge wa Nyakabanda wo, urakataje mu bikorwa bitandukanye byo kubaka Igihugu ufatanyije n’uyu Muryango.
Ni muri urwego ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri uyu Murenge, bakoze ibirori byo kwishimira ibimaze kugerwaho muri iyi myaka 35.
Uyu muhango wari witabiriwe n’baturage bo muri uyu Muryango, umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Nyakabanda, Rachel Uwimana, umuyobozi w’uyu Murenge n’abandi.
Mu byo bishimira bamaze kugeraho, harimo kongera ibyumba by’amashuri yo muri uyu Murenge, cyane ko abana bigiraga mu bucukike, kuzamura umubare w’abishyura Ubwisungane mu Kwivuza n’ibindi.
Bamwe mu Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye muri uyu Murenge, bavuga ko n’ubwo hari ibyo kwishimira bimaze kugerwaho ariko urugendo
Umurungi Angelique uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi, avuga ko yishimira ko uyu Muryango ukomeje gushyigikira iterambere ry’umugore muri rusange.
Uwimana Rachel uyobora uyu Muryango ku rwego rw’Umurenge wa Nyakabanda, yasabye Abanyamuryango bose gukomeza gufatana urunana ngo hatagira uzabanyura mu rihumye akangiza ibyagezweho.
- Advertisement -
Uwimana yakomeje asaba Abanyarwanda muri rusange, gukomeza gushyigikira uyu Muryango kuko wifuriza ibyiza Abanyarwanda.
Ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ku Muryango wa FPR-Inkotanyi, ntabwo ari iby’uyu Murenge gusa kuko bikomeje hirya no hino mu Gihugu.
UMUSEKE.RW