Perezida Kagame yihanganishije Turukiya na Syria byapfushije abantu 2,600

Isi yose ihanze amaso Turikiya na Syria nyuma y’umutingito ukomeye wasekuye biriya bihugu ugahitana abagera ku 2 600, Perezida Paul Kagame yihanganishije ibi bihugu n’abaturage babyo.

Perezida Paul Kagame aramukanya na Perezida Recep Tayyip Erdoğan mu nama yo muri 2021 yahuje Turukiya na Africa

Mu butumwa bwe kuri Twitter, yagize ati “Nihanganishije cyane Perezida Recep Tayyip Erdoğan, abaturage ba Türkiye (Turukiya), n’aba Syria ku bwo kubura ubuzima bw’abantu benshi, no gusenyerwa n’umutingito.”

Yakomeje agira ati “Abaturage b’u Rwanda bari kumwe namwe mu kubakomeza muri iki gihe cy’agahinda.”

Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya yamenyesheje Abanyarwanda babayo ko bitewe n’uriya mutingito isubitse ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu byari kuzaba tariki 10 Gashyantare, 2023 i Ankara.

Ndetse kuri uwo munsi hari kuzaba inama rusange y’abo Banyarwanda, ariko ntibikibaye ngo bazamenyeshwa indi tariki.

Ambasade y’u Rwanda ivuga ko yifatanyije n’abagwiriwe n’amakuba muri ibi bihe bigoye.

 

Abapfuye bageze ku 2651….

Perezida wa Turukiya yashyizeho icyumweru cy’icyunamo. Imibare y’abantu bapfuye igeze ku 1,651 muri kiriya gihugu honyine.

- Advertisement -

Mu ijambo rye, Perezida Recep Tayyip Erdogan yavuze ko amabendera azururutswa kugeza hagati mu minsi 7 izarangira tariki  12 Gashyantare, 2023, bikazakorwa ku mabendera y’igihugu n’iy’imiryango cyangwa abahagarariye ibihugu byabo muri Turukiya.

Imibare y’abapfuye muri Turukiya no muri Syria bose hamwe bageze ku 2,651 Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima uvuga ko bashobora kwiyongera.

UPDATE: Abishwe n’umutingito bararenga 23,000

UMUSEKE.RW