Ruhango: Umukobwa yabyaye umwana amuta mu musarane 

Niyogisubizo Jeannette wo mu Mudugudu Gakongoro, Akagari ka Buhanda Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, yabyaye umwana amuta mu bwiherero.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana buvuga ko Umukobwa witwa Niyogisubizo Jeannette w’imyaka 17 y’amavuko wari utwite inda itateguwe yabyaye umwana w’umuhungu muzima, akigira inama yo kumuta mu musarane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Ntivuguruzwa Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko iki cyemezo kigayitse Niyogisubizo yagifashe kuri iki Cyumweru  taliki ya 26 Werurwe 2023 saa mbili z’igitondo ubwo abakristo bari batangiye kujya gusenga.

Ntivuguruzwa avuga ko mukuru wa Niyogisubizo witwa Uwimana Jacqueline w’imyaka 23 y’amavuko yabibonye ahita ahamagara abaturage bakuramo urwo ruhinja.

Ati “Bakimara gukura urwo ruhinja mu musarane barujyanye mu Kigo Nderabuzima cya Karambi, abaforomo bamuha ubutabazi bw’ibanze mbere yuko imbangukiragutabara imujyana mu Bitaro by’iGitwe, ariko biba iby’ubusa kuko yahageze isanga amaze kwitaba Imana.”

Gitifu yavuze ko Polisi n’inzego z’ibanze bahise bafata Niyogisubizo Jeannette,  ariko kubera ko yavaga amaraso menshi yajyanywe mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo abanze ahabwe ubuvuzi mbere yuko Inzego z’ubugenzacyaha zibimubaza.

Gusa yavuze ko ibi bitazabuza RIB gukora akazi kayo ko kugenza icyaha kuko abakozi bayo batangiye gukora iperereza ku cyaha cy’ubwicanyi Niyogisubizo akekwaho.

Ntivuguruzwa yasabye abafite uwo mutima kuwureka kuko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha kibi kandi gihanirwa n’amategeko.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango