Goma: Ikirunga cya Nyamuragira kigiye kuruka

Ikirunga cya Nyamuragira giherereye muri Kivu ya Ruguru, muri Repubulika ya Dekokarasi ya Congo ku mugoroba wo kuri wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2023, cyerekanye ibimenyetso byo kuruka.

Abahanga bavuze ko Ikirunga cya Nyamuragira kigiye kuruka

Ikigo Gishinzwe kugenzura ibirunga giherereye i Goma,  kigenzura ibijyanye n’iruka ry’ibirunga, cyatangaje  saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa mbere, ku gasongero ka Nyamuragira hagaragaye ibimenyetso byo kuruka kwa cyo.

Iki kigo gitangaza ko” Ibipimo bihari by’iruka bivuga haba hari ibikoma byoroshye biri kuva ku ndiba kugera hejuru y’ikirunga cya Nyamuragira.”

Impuguke zo muri icyo Kigo zivuga ko ibikoma byacyo mu gihe cyaruka byashokera muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

OVG yasabye abatuye Goma kuba maso , bakihangana kandi bagakomeza imirimo nkuko bisanzwe.

Yasabye kandi ko ibikorwa byo koza imboga no gukoresha amazi ava mu isoko bigomba kwitonderwa.

Abakora ingendo zo mu kirere basabwe gukurikiza ibyerekezo birinda kunyura hajuru ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru Lt Gen Contsant Ndima Kongba, nawe yasabye abaturage gutuza bagategereza ibitangazwa.

Muri Gicurasi  2021, nabwo byari byatangajwe ko iki kirunga cyarutse ariko haza amakuru avuguruza avuga ko habayeho kwikanga.

- Advertisement -

Ni nyuma yaho muri iyo minsi muri Congo harangwaga n’imitingito.

Itangazo rya Minisiteri y’itumanaho ya DRC, icyo gihe  ryavugaga ko ikirunga cya Nyamulagira cyarukiye mu gace kadatuwe, gusa nyuma y’igihe gito hasohotse irivuguza irya mbere.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW