Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ko bushakira icumbi Umupfakazi inzego z’ibanze zasenyeye inzu, bukanamusubiza ibihumbi 500 FRW ndetse n’ibikoresho byo mu rugo byahangirikiye.
Ibi Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabivuze mu rugendo rw’akazi yatangiriye mu Karere ka Muhanga ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 06 Werurwe 2023.
Mu bibazo byinshi Umuvunyi yakiriye, umubyeyi witwa Nikuze Vestine wo mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko yaguze inzu yujuje ibyangombwa mu mwaka wa 2014 iza gusenywa n’inzego z’ibanze ayimazemo imyaka 4.
Nikuze yabwiye Umuvunyi Mukuru ko yagiye kubaza Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye impamvu yatumye bayisenya bamusubiza ko babibwiwe n’Akarere.
Ati “Nongeye kujya ku Karere bantegeka gusubira ku Murenge baransiragije banga kumpa igisubizo.”
Nikuze avuga ko yandikiye Ubuyobozi bw’Intara busuzuma iki kibazo busanga harimo akarengane busaba Akarere ko kamushakira aho kuba ndetse n’ibyaburiye muri iyo nzu.
Nikuze avuga ko nta gisubizo bigeze bamuha bashingiye kuri iyo nyandiko ya Guverineri kugeza ubwo yongeye kubibwira Abadepite.
Ati “Usibye ibikoresho byo mu rugo byaburiye muri iyo nzu, haburiyemo n’ibihumbi 500 frw yari yavuye mu isambu yanjye.”
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko harimo icyuho mu gukemura ibibazo by’abaturage, kuko bitumvikana kuba hashize imyaka ingana gutya umuturage Ubuyobozi bwasenyeye adafite aho kuba.
- Advertisement -
Ati “Twasabye ko Akarere kamushakira ikibanza muri uyu Mujyi kandi kakamufasha no kumubonera ibintu byose byaburiye muri iyo nyubako ye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko bagiye gushakira uyu muturage aho kuba batitaye ku gihe n’imyaka iki kibazo kimaze kuko mu nshingano bafite harimo guha umuturage serivisi nziza.
Ati “Niba afite ikibanza hano mu Mujyi turamwubakira kuko aho inzu ye yari iteretse yahagurishije.”
Kayitare avuga ko nihataboneka ikibanza mu Mujyi bazamutuza mu Murenge wa Mushishiro.
Nikuze kuri ubu arakodesha akora akazi ko gucuruza inyanya mu Mujyi wa Muhanga, hatagize igikorwa ngo ashakirwe aho kuba avuga ko amafaranga makeya y’umutahe acuruza agakuramo ayo ubukode ndetse n’ayo kurya yashira.
Muri iki cyumweru Umuvunyi Mukuru azakira ibibazo bitandukanye mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga