Kiyovu Sports na Mukura VS zaguye miswi

Mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na Mukura VS 0-0.

Kiyovu Sports na Mukura VS zayagabaniye kuri Stade ya Muhanga

Uyu mukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa nk’uko no ku bindi bibuga byagenze.

Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona, yaje gukina uyu mukino iri ku gitutu cyo kubona amanota atatu yagombaga kuyifasha gukomeza kwicara ku ntebe y’icyubahiro.

Iki gitutu Urucaca rwariho, cyatumye itangira nabi itakaza imipira myinshi hagati kuri Benedata Janvier.

Ikipe ya Mukura VS, yanyuzagamo igahererekanya neza biciye kuri Habamahoro Vincent na Nisingizwe Christian bari bafite inshingano zo kugaburira imipira Elie Tatu, Zubel na Robert Mukokotya.

Kiyovu Sports yagize iminota 45 mibi, ariko yungukira mu kuba Mukura itari nziza imbere, binatuma igice cya Mbere kirangira zombi nta n’imwe irebye mu izamu ry’indi.

Mu gice cya Kabiri, ikipe ya Kiyovu Sports yagarutse isatira ariko kubona izamu bikomeza kuba iyanga.

Urucaca nyuma yo gukomeza guhusha uburyo bwinshi, rwakoze impinduka, umutoza Mateso akuramo Muhozi Fred asimburwa na Riyad Nordien wasabwaga gufasha ikipe kwihutisha imipira igana kuri ba rutahizamu.

Izi mpinduka za Kiyovu Sports zatumye haboneka imipira myinshi igana imbere, ndetse ku munota wa 71 Bigirimana Abedi ahusha uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ariko Sebwato Nicolas yari ahagaze neza mu izamu rya Mukura VS.

- Advertisement -

Ikipe y’i Huye yanyuzagamo ikima umupira iyo ku Mumena biciye kuri Iradukunda Elie Tatu na Hakizimana Zubel ariko kubona izamu bikomeza kuba ikibazo.

Kiyovu Sports yongeye gukora impinduka, ikuramo Iradukunda Bertrand wasimbuwe na Amissi Coutinho ariko ntiwari umunsi w’aba bose.

Uko iminota yicuma, Mukura VS yakomeje kwirinda kwinjizwa igitego ariko ibifashijwemo n’umunyezamu wa yo, Sebwato Nicolas wari mwiza cyane muri uyu mukino.

Iminota 90 yarangiye ikipe zombi ziguye miswi 0-0. Byatumye Kiyovu Sports iguma kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 57.

Indi mikino yabaye:

Étincelles FC 1-0 Police FC

APR FC 1-1 AS Kigali

Ababanjemo ku mpande zombi:

Kiyovu Sports XI: Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry, Nsabimana Aimable, Iracyadukunda Eric, Serumogo Ally, Benedata Janvier, Nshimirimana Ismaël Pichu, Bigirimana Abedi, Muhozi Fred, Iradukunda Bertrand, Erisa Ssekisambu.

Mukura VS XI: Sebwato Nicolas, Kayumba Soter, Ngirimana Alex, Kubwimana Cédric, Muhoza Trésor, Habamahoro Vincent, Nisingizwe Christian, Mico Justin, Hakizimana Zubel, Iradukunda Elie Tatu, Robert Mukokotya.

Iradukunda Bertrand uyu munsi yabuze izamu
Serumogo Ally uyu munsi ntiwamubereye mwiza

UMUSEKE.RW