M23 yagabweho igitero ikimara kuva i Kibumba

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buvuga ko kuri uyu wa Gatatu abarwanyi bawo bavuye i Kibumba mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, bari mu nzira bagabwaho igitero n’ingabo za Leta n’imitwe izishyigikiye.

Bertrand Bisimwa Perezida w’uyu mutwe w’inyeshyamba

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko abarwanyi be bavuye i Kibumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Ati “Ingabo za Leta n’abazifasha bateye ingabo zacu, imirwano irakomeje.”

Iyi mirwano yemejwe n’umwe mu Banyamakuru bari mu Burasirazuba bwa Congo, wavuze ko umuntu ukora muri sosiyete sivile yamutangarije ko umutwe wa M23 mu gitondo kuri uyu wa Gatatu wateye ingabo za Leta ahitwa kuri 3 Antennes, Kibumba, na Buhumba ni muri Teritwari ya Nyiragongo.

Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Kivu ya Ruguru ntacyo buravuga kuri iyi mirwano.

Radio Okapi ku wa Kabiri yari yatangaje ko umutwe wa M23 ukomeje kuva mu bice wari warafashe muri Chefferie ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru.

Izi nyeshyamba mbere yahoo zari zavuye mu bice bya Kibirizi, muri Gurupema ya Mutanda, Bambo na Kishishe, ndetse no muri Gurupema ya Bambo, na Tongo.

Mu bice aba barwanyi bari barafashe, bakabivamo biteganyijwe ko ingabo za Kenya n’iza Sudani y’Epfo ari zo zihita zihacungira umutekano.

Hashize igihe gito ingabo za Uganda zitangaje ko ari zo zigenzura agace ka Bunagana nyuma y’uko M23 ikarekuye.

- Advertisement -

M23 zanavuye muri Teritwari ya Masisi, mu duce twa Kilolirwe na Kitshanga nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Intumwa Nkuru ya Perezida Tshisekedi, Serge Tshibangu aherutse kubwira Radio Okapi ko kuba M23 iva mu bice byose yafashe atari impamvu y’imishyikirano na yo, ko ahubwo byategetswe n’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.

Yavuze ko harimo gutegurwa ibiganiro bya 4 bya Nairobi, ariko noneho bikazabera muri Congo.

Gusa avuga ko M23 nimara kuva aho yafashe, “Abanyarwanda” bayirimo bazasabwa gutaha iwabo, hagasigara Abanye-Congo, bazaba bafite amahirwe yo guhitamo ubuzima bwabo.

Muri icyo kiganiro Serge Tshibangu yagize ati “Nagira ngo nsobanure neza ibintu bibiri: Icya mbere, ntabwo twatangiye imishyikirano na M23. Icya kabiri, icyo kwibuka ni uko byose byagenwe mu itangazo ry’ibyemezo by’i Luanda ryo ku wa 23 Ugushyingo, 2022.

Iryo tangazo risaba ko habaho guhagarika imirwano nta yandi mananiza M23 ishyizeho, kuva mu bice bafashe, ndetse bakajyana ibirindiro byabo ku kirunga cya Sabyinyo, kugira ngo babe ariho barindirwa, ndetse bamburwe intwaro, noneho hakurikireho indi ntambwe.”

Yakomeje agira ati “Dutegereje itsinda ribishinwe (mécanisme de vérification ad hoc), nib o bazagaragaza ibyo babonye, bakemeza niba koko M23 yarasubiye ku Kirunga cya Sabinyo. Aho hazakorwa ibarura. Kubera ko abo bazarindirwa umutekano ni Abanye-Congo gusa. Abanyarwanda bari muri M23 bagomba gusubira iwabo.”

Gushakira amahoro Congo birakomeje, ibihugu byose byemeye kohereza ingabo zabyo ari byo Uganda, u Burundi, Kenya na Sudan y’Epfo byamaze kubikora.

UMUSEKE.RW