Uburusiya bwirasheho! Sukhoi Su-34 yarashe ku mujyi wa Belgorod

Minisiteri y’Ingabo mu Buurusiya yatangaje ko indege y’iki gihugu yibeshye irasa ku mujyi wa Belgorod uri ku rubibi rwa Ukraine.

Sukhoi (Su-34), imwe mu ndege Uburusiya bukoresha mu ntambara

Umuyobozi wo muri kariya gace, Vyacheslav Gladkov yavuze ko igisasu cyaturitse gisiga icyobo kinini gifite m 20 z’umurambararo mu mujyi rwagati.

BBC ivuga ko abantu batatu bakomeretse, ndetse inzu nyinshi zirangirika nk’uko Vyacheslav yabitangaje.

Imwe mu nyubako yakira abantu benshi (apartment) abayituyemo basabwe kuhava.

Sukhoi (Su-34), imwe mu ndege Uburusiya bukoresha mu ntambara, yibeshye irekura igisasu nk’uko Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yabitangaje.

Byabaye mu masaha y’ijoro saa ine n’iminota cumi n’itanu (22:15), hari mu masaha ya saa tatu n’iminota 15 z’ijoro i Kigali.

Nta bindi bisobanuro byatanzwe.

Igisasu cyaguye mu masangano y’umuhanda, hafi mu mujyi rwa gatati mu nkengero z’ahantu hatuwe.

Abagore babiri bajyanwe kwa muganga, naho inyubako igeretse icyenda abayituyemo basabwa kwimuka nk’uko Gladkov yabitangaje.

- Advertisement -
Igisasu cyaguye mu muhanda hafi y’ahantu hatuwe

Ministeri y’ingabo mu Burusiya yavuze ko hatangiye iperereza.

Amafoto n’amashusho yok u mbuga nkoranyambaga yagaragaje inyubako zasenyutse, ndetse kubera uburemere bw’icyo gisasu, hari imodoka cyasimbije igwa hejuru y’igisenge cy’inzu.

Umuyobozi w’agace uriya mujyi urimo yavuze ko abaturage baraye nabi ariko ko ibihe bigoye baza kubisohokamo.

Belgorod ni umujyi utuwe n’abaturage 370,000 uri ku ntera ya Km 40 ku rubibi rwa Ukraine.

Uyu mujyi uri mu majyaruguru y’umujyi wa kabiri wa Ukraine, witwa Kharkiv, abahatuye bakomeje kubaho mu bwoba bikanga ko bagabwaho ibitero kubera intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine.

Indege z’intambara z’Uburusiya zikunze kunyura mu kirere cyaho zigiye kugaba ibitero kuri Ukraine.

Zimwe mu modoka zangiritse kubera kiriya gisasu
Aho cyagiye cyasize icyobo kinini

BBC

UMUSEKE.RW