Ubuzima bugoye bwa Mukamurenzi umaze imyaka 29 ashakisha umuryango we

Mukamurenzi ni umubyeyi w’abana babiri utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Kigombe azwi ku mazina ya Ahishakiye Delphine uvuga ko yatandukanye n’umuryango we mu 1994 ubwo bahungaga berekeza muri Congo kiva icyo gihe akaba ataraca iryera abo mu muryango we.

Ahishakiye witwaga Mukamurenzi waburanye n’umuryango we muri Jenoside

Uyu mubyeyi uvuga ko yatandukanye n’umuryango we muri icyo gihe n’ubwo hari byinshi atibuka neza kuko icyo gihe yari muto ku kigero cy’imyaka itarenze itanu, iyo agerageje kwibuka neza avuga ko se yitwaga Viateur wari umushoferi watwaraga abazungu naho nyina yitwaga Fortune bakaba bari batuye hafi yo ku Kinamba kuko agushushanyiriza ikiraro cy’imihanda umwe wacaga hasi undi hejuru.

Mukamurenzi kuri ubu usigaye yitwa Ahishakiye Deliphine nk’amazina yiswe n’abamutoraguye, yibuka kandi ko yabanaga n’umukobwa wari mukuru kuri we bitaga Mudabari n’undi mwana bari baturanye witwaga Dina wo kwa Mama Dina bakundaga korora inuma ariho bakundaga gukinira.

Nyuma y’ibyo, yibuka kandi ko aho bari batuye habaga ruhurura yakundaga kuzura ubwo imvura yabaga yaguye abaturage bakambutswa n’umugabo witwaga Raphael [Rufayire], wabahekaga mu mugongo abambutsa ndetse akibuka ko mbere yo gutandukana n’abo mu muryango we hari urugo rwabagamo umukecuru atazi neza niba ari nyirakuru ubyara se cyangwa nyina bajyaga bajya gusura i Gitarama.

Inzira y’ubuzima bushaririye yayitangiye mu 1994 ubwo bajyaga gusura nyina umubyara wari urwariye mu bitaro atibuka uko byitwaga ajyanye n’uwo mwana babanaga witwaga Mudabari bagera aho nyina yari arwariye bagahita bahunga agatandukana n’uwo mukobwa bari bajyany,e agatahana n’umugore w’umusilamukazi atigeze amenya amazina ariwe bakomezanye bagahungira muri Zaire ahitwaga i Kibumba.

Yagize ati” Tujya kuva mu rugo najyanye na Mudabari twabanaga tujya gusura mama wari urwariye mu bitaro gusa byo sinibuka uko byitwaga, ariko ntabwo yari kure cyane yo mu rugo. Tugezeyo byarakomeye ntandukana nawe mpungana n’umugore w’umusilamukazi we ntabwo namumenye amazina gusa twarahunganye tujya i Kibumba mu nkambi.”

Akomeza agira ati” Turi mu nkambi yampaye igiceri ngo njye kugura igisheke ngarutse nyoberwa aho namusize tuburana gutyo ntoragurwa n’undi witwaga Nyirapariseri Jacqueline ari nawe twahungukanye tugerana mu Rwanda ahahoze ari Nyamutera ubu ni muri Shyira mu Karere ka Nyabihu.”

Ubwo bageraga aho muri Shyira yagerageje kwiga n’ubwo bitari bimworoheye ariko aza gutakaza amashuri ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kubera kwiga nabi no gutotezwa yakorerwaga.

Yabwirwa amagambo amusesereza kugeza ubwo yavaga muri urwo rugo akimukira mu rundi rwa Nyiramahoro Immaculee murumuna w’uwo mugore wamureraga na Kamanutsi Jean Marie Vianney batuye Mu Murenge wa Mukamira muri Nyabihu.

- Advertisement -

Aka wamugani ngo agahinda gashira akandi kageze ibagara, no muri urwo rugo yimukiyemo ntibyamubereye byiza kuko byamubereye nko guhungira ubwayi mu kigunda akomeza kubaho nabi kugeza ubwo umuhungu ukomoka muri uwo muryango witwa Muvunyi Joseph Paulin yamwoheje akamwimukana bagahitamo kubana nk’abashakanye binyuranyije n’amategeko kugeza ubwo babyaranye abana babiri n’ubwo nawe yaje kubamutana akajya kwishakira undi mugore.

Yagize ati” Ubwo nimukiye muri urwo rugo ubuzima bwakomeje kumbera bubi umuhungu wari mwene wabo nibwo yanyoheje anzana i Musanze dutangira tubana mu cyumba kimwe kugeza ubwo dushakanye tubyarana abana babiri nawe aza kunta ngo ntabwo amaraso yanjye ahuje n’aye, ajya gushaka undi mugore kugeza ubu ntajya akandagira mu rugo nta n’ikintu na kimwe ajya yoherereza abana ninjye wirwanaho gusa.”

Ahishakiye Deliphine wibuka ko iwabo bamuhamagaraga Mukamurenzi asaba umugiraneza wabasha kumenya uwo mu muryango we yamufasha bakabonana kuko kuva mu 1994 kugeza ubu nta makuru na make yigeze yongera kumenya yerekeye umuryango we.

Yagize ati ” Icyo nifuza ni uko hagize umugiraneza waba azi amakuru y’umuryango wanjye yamfasha tukabonana bakampamagara kuri telefoni 0782579949 cyangwa bakagera aho ntuye kuko burya kubaho utazi niba abawe bariho bitera intima.”

Kugira ngo abashe kubona ibimutunga n’abana be yatanywe n’umugabo babanaga, akora imirimo y’isuku irimo nko kumesera abantu, kubahingira no gutunda amatafari ku matanura y’abantu bakunze kuyatwikira mu gace atuyemo.

Kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo y’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abagiye baburana n’imiryango yabo cyane cyane abana bari bakiri bato babaga batibuka neza iwabo ariko hari n’abagiye bongera kubonana cyane cyane ababaga bafite bike bibuka by’aho babaga baratuye cyangwa amwe mu mazina y’abo babaga baraturanye cyangwa barabanye.

Amaze imyaka 29 adaca iryera abo mu muryango we

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW