Abishwe n’ibiza muri Congo no mu Rwanda nta ruhare babigizemo – Antonio Guterres

Bujumbura: Mu nama yiga ku mahoro n’umutekano ibera mu Burundi, Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres yazirikanye abaturage bishwe n’ibiza mu Rwanda no muri Congo.

Antonio Guterres yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza muri Congo no mu Rwanda

Mu ijambo rye, Antonio Guterres yavuze ko mbere na mbere yifatanyije kandi yihanganishije abaturage na Guverinoma ya Congo Kinshasa, n’u Rwanda ku bw’ibiza byabibasiye muri iyi minsi.

Ati “Ni uburyo bushya bwo kwigaragaza kw’imihindagurikire y’ibihe n’ingarumbi zabyo ku bihugu bidafite aho bihuriye no kongera ubushyuhe bw’Isi.” 

Guterres yavuze ko Akarere k’ibiyaga Bigari karimo ubukungu bushingiye ku mutungo kamere, ndetse n’umuco w’abaturage bahatuye, ariko mu myaka na yindi uko ibihe bishira, ngo ubwo bukungu bumungwa n’ubusahuzi, amakimbirane n’intambara.

Ati “Hashize imyaka mirongo abaturage barembejwe n’ubusahuzi n’intambara, isinywa ry’amasezerano “Accords Cadres” ryari ryazanye icyizere, yatumye ibihugu by’akarere byiyemeza kugira icyo bikora gifatika mu kurangiza uruziga rw’amakimbirane ahoraho, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo, bikubaka amahoro n’umutekano birambye.”

Yavuze ko ashimira ibihugu byayasinye, n’izindi nzego bikorana mu gushyira mu bikorwa aya masezerano, ariko avuga ko ubu hari ikibazo gihangayikishije cy’imitwe isaga 100 ikorera muri Congo, imwe ihavuka indi y’ibihugu bituranye.

Iyo mitwe ngo ibangamiye ituze ry’akarere irimo M23, ADF, FDLR, CODECO, Red ITABARA, n’indi ngo ibangamiye imibereho myiza y’abaturage, harimo kwica no gufata ku ngufu abagore, no guteza amakimbirane hagati y’ibihugu.

Ati “Ni cyo gihe cyo guhagarika amakimbirane, ndasaba imitwe yose kurambika intwaro hasi, no kugana inzira yo gusubira mu buzima busanzwe, ndasaba kandi abayobozi n’abavuga rikijyana kureka imvugo zihembera amacakubiri no gushora abantu mu rwango, buri ruhande rugomba gushyira mu bikorwa ibyo rwemeye mu nzira z’amahoro iya Luanda, na Nairobi, nta gutinda kandi nta n’umwe usigaye.”

Umunyamabanga Mukuru wa UN yitabiriye inama ibera i Burundi yiga ku mutekano muri Congo

Yavuze ko ibiganiro bidaca ku ruhande ari byo bizatuma haboneka igisubizo kirambye.

- Advertisement -

Antonio Guterres yavuze ko Congo ikize ku mitungo kamere kandi ko igomba kuba iy’abaturage ba Congo ikabafasha guteza imbere imibereho yabo.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, na we yavuze ko abaturage bishwe n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru bitabaturutse, gusa ngo byerekana ingamba zikwiye gufatwa haba mu gutura ahakwiye kurengera ibidukikije, gutura ahakwiye guturwa, guhinga ahakwiye guhingwa, no gucana inkwi nke mu rwego rwo kurengera amashyamba.

Ati “Ntabwo navuga ko abagizweho ingaruka n’ibiza ari bo byaturutseho, ni uruhare rw’Isi yose. Ni uruhare rw’Isi yose, twebwe turagirwaho ingaruka akneshi n’uruhare tutateye.”

Dr Mujawamariya yakomeje agira ati “Iyo tuvuze imihindagurikire y’ikirere, ibyinshi mu byateye imihindagurikire y’ikirere ntabwo Africa yabigizemo uruhare, ariko ntabwo tuzicara ngo twifate bupfubyi ngo tureke ingaruka zitumare tugomba kugira icyo dukora kugira ngo duhangane nay a mihindagurikire y’ibihe dushyiraho ingamba za guhangana na byo, dushyiraho ingamba zo kubikumira.”

Mu Rwanda ibiza byibasiye Intara y’Ibirengerazuba n’iy’Amajyaruguru byahitanye abagera ku 130, naho mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu Burasirazuba bwa Congo, ibyo biza byahitanye abagera kuri hafi 200.

UPDATED: Abagera kuri 200 bishwe n’imvura yibasiriye Kivu y’Amajyepfo

UMUSEKE.RW