Ferwafa igiye kuremera abakozweho n’Ibiza

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko rigiye guha ubufasha abatuye mu Ntara ziherutse kubamo Ibiza byangije byinshi bikanatwara ubuzima bwa bamwe.

Abakozweho n’Ibiza bagiye gufashwa

Mu Ntara y’i Burengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, haherutse kuba Ibiza byangije byinshi binatwara ubuzima bwa bamwe.

Mu kwifatanya n’imiryango yaburiye aba bo muri ibi Biza, Leta y’u Rwanda yatanze ubufasha burimo ibikoresho bitandukanye ndetse ishyiraho uburyo bwo gukomeza kuba hafi y’imiryango yabihombeyemo.

Ferwafa nk’Urwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda, yatangaje ko 50% y’amafaranga azava mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, azajya mu bikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’Ibiza byibasiye abaturage mu minsi ishize.

Iri shyirahamwe kandi ryasabye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuzaza ari benshi kugira ngo bakomeze kuzirikana abazize ibi Biza.

Ferwafa igiye gutera inkunga abakozweho n’Ibiza

UMUSEKE.RW