Inyeshyamba za Mai Mai zirakekwaho kwica abakozi bane ba Pariki

Igitero ku modoka za Pariki ya Virunga, cyaguyemo abantu bane, birakekwa ko cyakozwe n’umutwe wa Mai Mai.

Aba Mai Mai ni bo bakekwaho kugaba igitero ku bakozi ba Pariki ya Virunga

Ku wa Kane tariki 18 /05/2023 ahitwa Kivandya, mu mudugudu wa Kibale, muri Gurupema ya Mbulye, ku muhanda wa Kasugho, muri Sheferi ya Batangi, mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero niho igitero cyabereye.

Radio Okapi ivuga ko amakuru ikesha ikigo gishinzwe kurenzera urusobe rw’ibinyabuzima (ICCN), ari uko imodoka zacyo zatewe n’abantu bafite imbunda nini bikekwa ko ari ba Mai-Mai.

Abantu bane nib o bamenyekanye biciwe muri icyo gitero, barimo abarinda Pariki batatu, n’umukozi umwe ukora nk’umutekinisiye.

Muri iki gitero abandi bantu 6 barakomeretse barimo abari mu modoka, n’abasivile batatu.

Abakomeretse bajyanywe kuvurwa ahitwa Kivandya.

Abagabye kiriya gitero batwaye imbunda z’abashinzwe kurinda Pariki bishwe.

Ikigo ICCN cyamaganye igitero ku bakozi bacyo, gisaba ko hazabaho iperereza.

Pariki y’igihugu ya Virunga, ni hamwe mu hasigaye inyamaswa ziboneka hake ku isi, zirimo Ingagi zo Misozi (Gorilles de Montagne), gusa aha hasigaye ari mu ndiri y’imitwe yayogoje uburasirazuba bwa Congo, irimo na Mai Mai.

- Advertisement -

IVOMO: Radio Okapi

UMUSEKE.RW