Nkore iki? Umukobwa nacumbikiye ni we wantwaye umugabo

Ba kunzi ba Umuseke nkeneye inama zanyu ku kibazo mfite gikomeye. Ndi umudamu mfite imyaka 35, nagiriye impuhwe umukobwa w’iwacu mu cyaro aza kuba iwange ariko nashidutse antwaye umugabo.

Uyu mukobwa yigaga muri Kaminuza aza kunsaba ko yaza tukabana iwange akiga akarangiza, numvaga nta kibazo kirimo ndamwakira kandi n’umugabo wange nta kibazo yabigizeho kuko twari twabyumvikanyeho.

Mu rugo nta kibazo nari mfitanye n’uyu mukobwa yanyerekaga ko ari umwana mwiza, yewe n’umugabo wange yakomeje gukora akazi ke bisanzwe agataha mu rugo ariko burya umuntu koko ni mugari.

Jye n’umugabo twari tumaranye imyaka 6 ariko nkagira ikibazo inda nsamye zikavamo. Umugabo yaje kunsaba ko tuva aho twari dutuye tukajya ahandi ndetse bitewe n’uko wa mukobwa yari amaze kurangiza kwiga tukamureka agashakisha na we ubuzima bwe.

Naremeye turimuka. Hashize igihe gito umugabo atangira kunyiyenzaho, ndetse ambwira ko atakinkeneye. Bidatinze yakomeje kunyiyenzaho, mu rwego rwo gukiza ubuzima bwange mba nahukaniye iwacu.

Muri iyo minsi nkiva mu rugo, wa mukobwa yahise aza yibanira n’umugabo wange ndetse menya ko twimutse yaramuteye inda.

Ubu rero aho ndi nkeneye gutuza, ariko mfite agahinda ko kuba umugabo twabanye dukundana bisa naho twatandukanye bivuye ku mukobwa nitaga inshuti yange.

Ikintu gikomeye rero, ubwo navuga mu rugo naje gusanga umugabo yaranteye inda.

Nkore iki, ese uyu mukobwa njye iwanjye mukureyo? Mfite ikibazo ko umugabo tutari twarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko. Ese ikibazo cyange n’umugabo untaye kandi ntwite inda ye cyakemuka gute?

- Advertisement -

Ese mu buzima uyu mukobwa namukorera iki?

Mungire inama, murakoze.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW