Yapfuye bitunguranye amaze gushikuza umuturage telefoni

Musanze:  Mu isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, umusore w’imyaka 18 yapfuye bitunguranye agerageza gutorokana telefoni yari amaze kwambura umuntu ayimushikuje.

Isoko rya Byangabo mu Karere ka Musanze (Photo Internet)

Tuyambaze yagonzwe n’imodoka yiruka ahunga ahita apfa.

KigaliToday dukesha iyi nkuru ivuga ko byabaye saa moya z’umugoroba (19h00) ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi, 2023.

Umugenzi yari muri taxi, muri Gare yo mu isantere ya Byangabo, yibwa telefoni ye.

Ngo uwo musore yamucunze ikirahure cy’imodoka gifunguye, anyuzamo akaboko, amushikuza telefone ariruka, mu gihe yambukaga umuhanda, agwa mu mudoka yavaga i Musanze yerekeza i Nyabihu, ahasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin, yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ni byo yashikuje umuntu wari muri taxi, telefoni ahita yirukanka. Yambutse umuhanda akubitana n’imodoka yatambukaga iramugonga, arapfa”.

Polisi yahageze isanga uwo musore agihumeka, itanga ubufasha bwo kumugeza kwa muganga, ubwo bari mu nzira berekeza mu Kigo Nderabuzima cya Gataraga, yahise apfa.

Gitifu Ndayambaje yavuze ko bashishikariza abantu kureka imirimo mibi, bagakura amaboko mu mifuka bagakora.

- Advertisement -

IVOMO: KigaliToday

UMUSEKE.RW