Abantu bafite ubumuga basaba ko inzira zijya ku nzibutso za Jenoside zikorwa mu buryo buborohereza kuhagera

Abantu bafite ubumuga barasaba ko hubakwa inzibutso zishyunguyemo abatutsi bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994, kuburyo biborohera kuzisura nta mbogamizi bahuye nazo

Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 i Kabgayi nta ngazi zirimo

U Rwanda n’inshuti zarwo zikomeje iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Imiryango itandukanye ihagarariye abantu bafite ubumuga, n’imiryango mvamahanga ibafasha bibutse  Abatutsi bishwe muri Jenoside, i Kabgayi mu karere ka Muhanga.

Komiseri ushinzwe  ubukungu mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), François Nkundabagenzi avuga ko hari inzibutso zirimo ingazi ugasanga bibangamira bamwe mu bantu bafite ubumuga.

Ati “Nubwo ntahavuga ariko hari inzibutso zifite ingazi nk’abantu bagendera mu kagare bigora kubona uko bazisura, aha i Muhanga byarakemutse nta ngazi zihari n’ahandi bikiri turasaba ko byakosoka bikorohera umuntu ufite ubumuga, gusa ubuvugizi buzakomeza gukorwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yihanganishije ababuze ababo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Avuga ku nzibutso zirimo ingazi, Mayor Kayitare yavuze ko bikwiye korohereza buri wese kureba no kumenya amateka yaranze igihugu cyacu, kandi nta we uhejwe bigendanye no kuba kwibuka ari inshingano za buri wese.

Ati “Niba kugeza ubu rwiyemezamirimo uhawe kubaka inyubako za leta asabwa gushyiramo inzira z’abafite ubumuga, ni uko Leta iibakunda kandi ikabazirikana, bityo naho bitarakorwa dufite icyizere ko babirimo kandi ni uruhare rwa buri wese biramureba.”

Abantu bafite ubumuga bashimira leta y’u Rwanda uko ikomeje kubitaho, bakanashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

- Advertisement -

Abafite ubumuga kandi baremeye inka uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW