Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, Malawi yohereje Theoneste Niyonagira Alias Kanyoni, ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko impapuro zo kumuta muri yombi zari zaratanzwe ku wa 15 Mata, 2019.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin,yabwiye UMUSEKE ko yoherejwe mu Rwanda nyuma y’igihe inzego z’ubutabera za Malawi zisesengura impapuro zimuta muri yombi.
Yagize ati “Yahageze mu gitondo, yoherejwe n’inzego z’ubutabera zo mu gihugu cya Malawi, bashingiye ku mpapuro zoherejwe muri 2019 zisaba ko yoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe, nyuma yo kuzisesengura bahisemo kumwohereza kugira ngo aze agere imbere y’ubutabera, aburane.”
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda avuga ko kohereza Niyonagira bigaragaza ubushake no gukorana kw’inzego z’ubutabera z’ibihugu byombi.
Ati ”Buriya abantu bakoze ibyaha bagenda bihisha, bagenda biyoberanya kugira ngo batamenyekana, natwe ni ko twabimenye mu 2019, tuza kumenya aho ari. Nibwo twohereje impapuro. Kuba bamugaruye mu 2023 ntabwo twavuga ko ari ubushake buke ahubwo turabonamo ubushake bwo kugira ngo wenda abantu banakorane, abakoze ibyaha batabwe muri yombi.”
Akomeza agira ati “Twe ni ibintu twishimira kandi twanishimiye, ni intambwe kandi birashoboka ko abakoze ibyaha mpuzamahanga nk’ibi bashobora gukurikiranwa umwanya uwo ari wo wose. Haba hari ubushake n’ubufatanye haba ku nzego zacu ndetse n’iza Malawi.
Twebwe iyo tubonye igikorwa nk’iki gikozwe, biba bigaragaza ubufatanye bw’izo nzego. Inzego z’ubutabera zo mu Rwanda n’iza Malawi, biba bigaragaza ko abantu bakorana bya hafi.”
- Advertisement -
Theoneste Niyonagira Alias Kanyoni akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ndora muri Butare, ubu ni ni mu Ntara y’Amajyepfo.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW