Bavandimwe musoma Umuseke mbanje kubasuhuza nizera ko muri amahoro. Mfite ikibazo nkeneye ko mungiraho inama. Ndi umugabo aho ntuye si ngombwa kubera impamvu z’umutano w’urugo rwange.
Ikibazo cyange giteye gutya: Nashakanye n’umugore mukunda, turabana tugera ku mitungo. Mfite akazi keza kinjiriza urugo nta kintu tubaye. Umugore rero naje kubona ko nta kazi gafatika afite, dutangira ubushabitsi, turacuruza Alimentation, nkabona biragenda dufata ideni rinini muri banki umugore arakora rwose nkabona biradufasha haba jyewe na we kuko urugo turusangiye.
Igihe cyarageze umugore atangira kujya acudika n’Umuhungu bakoranaga amufasha gutanga ibintu muri Alimentation, abantu bakabimbwira ariko simbihe umwanya.
Kera kabaye nabonye ko ubucuruzi butangiye kugenda nabi kuko ntitwari tukibasha kwishyura neza inguzanyo ya Banki. Ubwo nasabye umugore kuba afunze ubucuruzi ariko arabyanga ambwira ko bidashoboka.
Nakomeje kumusaba ko buhagarara noneho tukareba ubundi buryo twakwishyuramo banki kuko ubucuruzi bwo nabonaga bwanze neza neza.
Abyanze nahagaritse amafaranga nashyiraga mu bucuruzi bwa Alimentation, noneho bigaragara ko ubucuruzi buhagaze. Umugore yararakaye cyane, ndetse turashwana azinga ibyoroshye ashyira mu ivalisi aragenda.
Jyewe nari nzi ko yahukanye ajya iwabo, ariko ahubwo nza kumenya ko yahukaniye muri ghetto (inzu nto) y’umusore wadukoreraga.
Kwihangana byarananiye mbiganiriza ab’iwabo bamusaba gusubira mu rugo arabyanga, no kugeza ubu.
Ese uyu mugore aracyari uwange? Ese byashoboka ko agaruka mu rugo akongera kuba umugore muzima? Kuri jye bitewe n’akazi nkora ni igisebo kuba umugore wange abana n’umukozi (umukarani) nakoreshaga, nakora iki ngo nibura bajye kure y’aho ntababona kuko birambabaza.
- Advertisement -
Murakoze ku nama zanyu nzima.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT