Abayobozi bakuru no mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’abiyita Abagogwe b’Abakono mu Kinigi kuri ubu ntibari kugaragara mu mirimo yabo nyuma y’uko batumijwe ngo bitabe i Kigali mu Cyumweru gishize.
Mu bavugwa ko bitabiriye ibi birori byaganiwe kure n’Umuryango RPF-Inkotanyi, uvuga ko iki gikorwa “kudatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose” barimo Visi Perezida wa Sena, Hon Nyirasafari Esperance.
Ibyo birori byo ku wa 09 Nyakanga 2023, byagaragayemo kandi Umukozi wa RAB Sitasiyo ya Musanze, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe impapuro mpamo z’ubutaka mu Majyaruguru, n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Andrew Rucyahana Mpuhwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.
Kazoza Rushago Justin ni we wahawe inkoni y’ubushumba mu birori byitabiriwe n’abantu benshi b’imbere mu gihugu n’abakurikiranye umuhango mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Usibye abo bahamagajwe mu mpera z’icyumweru gishize, hahamagajwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayogye Alex, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu n’abasirikare bane bafite ipeti rya Colonel bakorera mu gice ibyo birori byabereyemo, bose bakaba bataragaruka mu kazi.
Hiyongeraho abaherwe Kazoza Justin wimitswe, n’umunyemari Paul Muvunyi nyiri hoteli yabakiriye.
ISESENGURA
Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga, 2023, nibwo Umuryango RPF-Inkotanyi wasohoye itangazo uvuga ko imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka abanyamuryango babigizemo uruhare bakazahanwa.
- Advertisement -
Itangazo rigira riti “Umuryango wa FPR Inkotanyi uributsa abanyamuryango bose ko kubumbatira ubumwe ari inshingano za buri wese. Nubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe.”
Umuryango wa FPR wasabye abanyamuryango kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.
Ukomeza uvuga ko buri wese agomba kubazwa inshingano mu gihe habaye ikibi ntacyamagane, ngo yitandukanye na cyo cyangwa akagihishira.
FPR Inkotanyi yasabye abanyamuryango gukomeza gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda no guha urubyiruko cyizere cy’ejo hazaza mu gihe abanyarwanda babanyemo neza.
Ku wa 09 Nyakanga nibwo mu Karerere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi habaye ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono,” ndetse bemeza ko hazajya hakusanywa umusanzu wo gufashanya mu rwego rwo kugobokana.
Amakuru avuga ko muri icyo gitaramo basabanye, ndetse haza no gutangwa inka zirenga 100.
UMUSEKE wagerageje kuvugana n’abayobozi batandukanye ku bivugwa kuri aba bafunzwe cyangwa bari kubazwa iby’iki gikorwa, ntabwo twabonye igisubizo.
UMUSEKE.RW