Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi, wisunze raporo ya nyuma y’impuguke za Loni, washinje imitwe ya M23, FDLR/FOCA, ADF, URDPC/CODECO, and Zaïre/MAPI, gukora ibikorwa by’ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu.
Mu itangazo ry’Umuryango w’Ubumwe bw’UBurayi ryo kuwa 7 Nyakanga 2023, ivuga ko yakiriye raporo ya nyuma y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye,ONU,ku bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,RDC.
EU yongeyeho ko “Itewe impungenge n’umutekano mucye n’ibikorwa byibasira bibera mu Burasirazuba bwa Congo.”
EU ikomeza igira iti “EU ihangayikishijwe kandi n’uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubugizi bwa nabi bikomeje kwibasira abaturage bikorwa M23, FDLR/FOCA, ADF, URDPC/CODECO, and Zaïre/MAPI. EU muri raporo yayo ivuga ko iyi mitwe ikomeje gukora ibikorwa byo gusambanya abagore bn’abakobwa bavuye mu byabo ndetse no kwinjiza abana muri iyo mitwe.”
Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi uvuga ko ihamagarira iyi mitwe guhita ihagarika bikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi byaha.
EU yasabye imiryango mpuzamahanga n’imiryango irwanya ihohoterwa ko abakora ibi byaha bagezwa imbere y’ubutabera.
EU ishyigikiye inzira y’ibiganiro
Muri iryo tangazo Umuryango w’Ubumwe bw’UBurayi,EU, uvuga ko impande zose zihanganye zikwiye kujya mu nzira z’ibiganiro, hubahwa ubusugire bw’ibihugu by’akarere nka kimwe mu bisubizo byagarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bwa Congo.
EU yongeraho ko “ Isaba gushyira imbaraga mu byemezo byafashwe mu biganiro by’iNairobi na Luanda.”
- Advertisement -
IYI VIDEO IRIMO AMAKURU AGEZWEHO KURI M23
Ubufasha buhabwa M23 bwasabwe guhagarikwa
EU ivuga” ko idashyigikiye ubufasha bukomeje guhabwa imitwe yitwaje intwaro irimo M23, butangwa na Leta z’ibihugu,nk’uko bivugwa muri raporo ya nyuma y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.”
Isaba kandi imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano ako kanya n’ibitero byibasira abaturage, bashyira hasi intwaro kandi bakarekura uduce twose bari bafite,bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Umutwe wa M23 wasabwe kandi kurekura uduce wafashe twose mu Burasirazuba bwa Congo kandi ukubahiriza kujya aho wasabwe .
EU yabonye umuzi w’ibibazo
EU ivuga ko impamvu ya byose ituma habaho umutekano mucye mu karere, harimo ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubyaza umusaruro umutungo kamere mu buryo budakurikije amategeko.
EU ivuga ko umutungo wakabaye isoko y’iterambere. Ibihugu by’akarere n’abandi bafatanyabikorwa bagomba kurwanya byimazeyo gusahura umutungo kamere wa Congo ndetse n’ibijyanye n’iyezandonke bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro .
EU yasabye kandi amagambo y’urwango akomeje kuvugwa guhagarara ndetse ishyigikiye ko amatora ateganyijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaba mu ituze no mu mahoro.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW