Umuryango wa FPR Inkotanyi wanenze ku mugaragaro ibirori byiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” biherutse kubera mu Karere ka Musanze, uvuga ko atari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose.
Uyu muryango uvuga ko imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka abanyamuryango babigizemo uruhare bakazahanwa.
Kuwa 9 Nyakanga nibwo mu Karerere Ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi habaye ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko kuri iyo tariki hakozwe igitaramo cy’abiyita” abagogwe b’abakono” ndetse bemeza ko hazajya hakusanywa umusanzu wo gufashanya mu rwego rwo kugobokana.
Amakuru avuga ko muri icyo gitaramo basabanye ndetse haza no gutangwa inka.
UMUSEKE ufite amakuru yizewe ko nyuma y’uwo muhango hari abayobozi bo ku rwego rw’Imirenge, ku Karere ka Musanze n’abandi bantu ku giti cyabo bahise batabwa muri yombi.
Amakuru kandi avuga ko hari abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bakurikiranyweho ibyo gutegura ibyo birori bitemewe mu Rwanda.
ISESENGURA
- Advertisement -
Mu itangazo Umuryango wa FPR-Inkotanyi washyize hanze, uvuga ko kubumbatira ubumwe ari inshingano za buri umwe.
Wagize uti “Umuryango wa FPR Inkotanyi uributsa abanyamuryango bose ko kubumbatira ubumwe ari inshingano za buri wese. Nubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo gukurura ubwo bumwe.”
Aha niho uyu muryango wahise unenga ibi birori uvuga ko “Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’abanyarwanda bose.”
Umuryango wa FPR wasabye abanyamuryango kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.
Ukomeza uvuga ko buri wese agomba kubazwa inshingano mu gihe habaye ikibi ntacyamagane, ngo yitandukanye na cyo cyangwa akagihishira.
FPR Inkotanyi yasabye abanyamuryango gukomeza gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda no guha urubyiruko cyizere cy’ejo hazaza mu gihe abanyarwanda babanyemo neza.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW