Karasira Aimable yabwiye urukiko ko “arota arimo kwicwa”

*yabwiye urukiko ko afite ubwoba ko amagambo avuga azamukoresha ibyaha, asaba kuvuzwa

Karasira Aimable uzwi nka Prof. Nigga uri kuburana ibyaha bifitanye isano no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko afite ubwoba ko azongera agakora ibyaha bitewe n’amagambo avuga, bityo ko akeneye kuvuzwa.

Karasira Aimable aregwa ibyaha bitandukanye

Aimable Karasira Uzaramba wongeye kwitaba urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yikomye ubuyobozi bwa gereza.

Mu rukiko umucamanza yabanje gusoma raporo yakozwe na Docteur Schadrack Ntirenganya, Docteur Charles Mudenge na Docteur Xavier Butoto bavuga ko basuzumye Karasira Uzaramba Aimable.

Iyo raporo igaragaza ko Karasira Aimable Uzaramba arwaye indwara zitandukanye zirimo n’izatewe n’ingaruka zo kubura ababyeyi be mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubwo burwayi bwe butamubuza gutekereza neza.

Nyuma y’uko umucamanza amaze gusoma iyo rapora Karasira amanitse akaboko yasabye ijambo.

Aimable Karasira ati “Maze iminsi ndwaye, simeze neza nakoze imyanzuro ubuyobozi bwa gereza bwanga kuyishyira muri system, nanditse imyanzuro bayiha abaganga aho kuyishyira muri system.”

Karasira akomeza avuga ko mu iburanisha ry’ubushize atanze kuza kuburana ahubwo gereza yabyanze  ko aza mu rukiko bamubeshya ko bamujyana kwa muganga.

Urukiko rwamubajije niba  imyanzuro abunganizi be bakoze atayemera, mu gusubiza Karasira avuga ko abunganizi be ari aba Leta kandi nahabwa igihano atari bo bazagikora, ahubwo ari we uzagikora.

- Advertisement -

Ati “Imyanzuro bakoze ndayemera, ariko ntiyuzuye hari ibyo nakongeramo.”

Urukiko rwabajije Karasira niba imyanzuro abunganizi be batanze batarayiganiriyeho.

Karasira agira ati “Ku bijyanye n’uburwayi bwanjye bwo mu mutwe ninjye wo kubyivugira kuko ni njye urwaye, niyo napfa ariko bagenzi banjye byibura mbasezere, nakoze imyanzuro nyiha gereza ntiyayishyira muri system.”

Urukiko rwamubajije ibimenyetso byibyo avuga maze Karasira ati “Murakoze abayijyanye nibo babifite”

 

Karasira yavuze ko yarokotse jenoside abe bishwe

Karasira ati “Maze iminsi ndota nicwa, ndota pfa kenshi buri gihe nicwa, niyo Perezida Kagame yaba ari hano nabivuga, gusa iyo mbibwiye ubuyobozi bwa gereza bumbwira ko ndi guteta!”

Karasira yongeraho ati “Icyo mbwira urukiko ndashaka kwandika ubuzima bwanjye, nkakora imyanzuro nkayishyira muri system nayisinyeho.”

Me Gatera Gashabana wunganira uregwa we aravuga ko ikibazo kijyanye n’imyanzuro Karasira Aimable yakigejeje ku bavoka be ubwo bamusuraga.

Me Gatera ati “Iyo myanzuro yatubwiye ko yahaye gereza n’ubu ntiturayibona muri system, nk’urukiko turarusaba ko rutegeka gereza rugashyirwa uwo mwanzuro yahawe na Karasira maze ugashyirwa muri system.”

Urukiko rwamubajije icyo ruri bushingireho, Me Gatera na we ati “Ntibyadutangaza iyo ari ikibazo kireba Karasira ibye byose barabidutwara bakadusaka twe nk’abavoka kandi Karasira afite uburenganzira ko na we hari ibyo yakongeramo, bityo Karasira ahabwe ubutabera buboneye.”

Me Evode Kayitana umwe muri babiri bunganira Karasira yavuze ko Karasira adashobora kwandika ibintu byose ngo abimuhe hari ibyo ashobora gukora akabiha gereza noneho na we akabibona muri system.

Ati “Ibintu Karasira avuga nanjye sinabisubiramo kuva na mbere ntangira kumwunganira namubujije kuvuga Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu rukiko, kuko nta kibazo bafitanye ariko yarananiye aranga akamuvuga.”

Karasira adahawe ijambo yahise arangurura ijwi abwira Me Kayitana ati “Mpora murota, mpora murota wowe rero ntufite ubushobozi bwo kugenzura inzozi zanjye.”

Karasira yabwiye urukiko ko ataje kunanirana ko niyo yahabwa iminota mirongo itatu cyangwa isaha imyanzuro ivuga kuri raporo y’uko abaganga bamusuzumye, yaba ayirangije kuyandika.

 

Karasira aburana avuga amagambo arenza umurongo

Ubushinjacyaha bwavuze ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana, ko kuba Karasira yarakoze imyanzuro ntijye muri system akabivuga ku magambo gusa urukiko rutagakwiye kubiha agaciro kuko nta bimenyetso bihari.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Karasira yashoboraga guhura n’abunganizi be muri gereza  bakandika imyanzuro binagendanye ko abavoka badakumirwa, kuba rero bari kuvuga ibyo tutabona ni imico idakwiye yo gutinza urubanza.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko budashaka gusabira ibihano uruhande rwa Karasira Uzaramba Aimable, ariko bakwiye kwihanangirizwa naho guhabwa umwanya Karasira agakora imyanzuro byaharirwa urukiko rukabyigaho.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko kuba abavoka bakumirwa ibyo bitabaho, ko ntabyo bazi.

Ubuhagarariye ati “Gereza nk’urwego rwa Leta dukorana ibyo baruvuzeho ntabihaba, niba ari ugusakwa nta we udasakwa kuko ari mu rwego rw’umutekano, nta gitangaza.  Gusa Karasira amagambo avuga yarenze umurongo ntibikwiye.”

 

Uruhande rwa Karasira rwasubiranye umwanya

Me Gatera wabanje gufata umwanya yavuze ko badashaka gutinza urubanza.

Ati “Ikidushishikaje ni iriya raporo iminota mirongo itatu kuri twe ntihagije kugira ngo haboneke igihe cyo kiyitegura.”

Me Gatera akomeza avuga ko kuba Karasira arenga umurongo biterwa n’uko urubanza rwe rwihariye kuko ngo arwaye, ari nayo mpamvu asuzumwa mu bihe bitandukanye.

Karasira we ati “Njye nabaye umurezi, nanjye gutandukira simbishyigikiye gusa ubanza ndikuburana n’icyishi, mfite ubwoba ko nzongera nkakora ibindi byaha mu magambo, nkeneye kuvuzwa. Gukorera imyanzuro muri gereza byo ntibishoka nzi kwandika mureke iyo myanzuro nyikorere aha!”

Urukiko rwafashe icyemezo ko rukwiye guha umwanya Karasira agakora imyanzuro kuri raporo y’abaganga bamusuzumye, kandi akaba yayikorera aho ashaka haba mu igororero (gereza) cyangwa yanayikorera mu rukiko.

Urubanza ruzasubukurwa taliki ya 26/07/2023.

Karasira Uzaramba Aimable yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi, yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Aregwa ibyaha bitandukanye birimo  guhakana no gupfobya jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri, gutangaza amakuru y’ibihuha, icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyozandonke.

Yunganiwe na Me Gatera Gashabana ndetse na Me Evode Kayitana.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW