Muhanga: Inzozi za Tugirimana wifuza ibihumbi 200 Frw agahindura ubuzima

*Ufite ubufasha wabunyuza kuri Nimero 0780952676 ibaruye kuri Tugirimana
Tugirimana Jean Damascène ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko akeneye igishoro cy’ibihumbi 200 frw kugira ngo atangire Umwuga w’ubucuruzi kuko  kwicara hamwe bimurambiye.
Tugirimana avuga ko yifuza igishoro kugira ngo ateze imbere umuryango we

 

Tugirimana Jean Damascène w’Imyaka 52 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gasave Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga.
Tugirimana avuga ko yavukanye ubumuga bukabije bw’ingingo agira amahirwe make yo kuvukira mu muryango ukennye.
Avuga ko ubumuga yavukanye butigeze bumuca intege kuko yakundaga korora amatungo magufi.
Mu bushobozi buke bw’Ababyeyi be yishatsemo igishoro agura ingurube, inkwavu n’ihene akuramo Inkwano yahaye Umuryango wo kwa Sebukwe.
Ati “Nifuza ko Leta impa igushoro cy’ibihumbi 200 by’uRwanda kugira ngo nongere gukora.”
Uyu mugabo ufite umugore n’abana 2 avuga ko akeneye kunganira Umugore we kubera ko akora umwuga w’ubuhinzi ari nawo utunze umuryango wose.
Ati “Mbonye igishoro cy’ayo mafaranga nacuruza ubuconsho bukamfasha kunganira uwo twashakanye.”
Tugirimana avuga ko hari inkunga y’ingoboka agenerwa na Leta buri kwezi, gusa akavuga ko idahagije kugira ngo ibashe kwishyurira abana amashuri.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse avuga ko inguzanyo Tugirimana yifuza guhabwa n’Umurenge biteguye kuyitanga ariko bakayiha umugore kuko ariwe mwishingizi w’Umuryango kandi akaba ariwe ufite imbaraga zo kujya arangura mu Mujyi.
Ati “Ikibazo cy’ubumuga uyu mugabo afite, ntabwo cyamwemerera guhora ajya kurangura ibicuruzwa.”
Gihana avuga ko  umugore ari we ushoboye gukora agasaba ko  bategura umushinga Umurenge nawo ukabaha inguzanyo yo muri VUP.
Tugirimana impamvu yumva afite inyota yo kwikorera ngo ni ukwanga gusabiriza nkuko bamwe mu bafite ubumuga bukabije nk’ubwe bajya babikora.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugendabari buvuga ko busanzwe buha Tugirimana inkunga y’ingoboka ingana n’ibihumbi 21, cyakora uyihabwa akavuga ko hari ayo bakata agasirana ibihumbi 10 gusa.
ubworozi bw’amatungo magufi aribwo yavanyemo inkwano yahaye kwa Sebukwe
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga