Habaye amavugurura mu modoka zitwara abagenzi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie, yahamije ko Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwambuwe inshingano zo gutanga amasoko yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Eng Uwase Patricie yavuze ko kuba RURA ariyo yatangaga uruhushya, ikanatanga n’amasoko yo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange hari icyuho byateraga.

Yasobanuye ko Itegeko rigenga uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bikorwa, riherutse kuvugururwa rigena ko gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bikorwa n’abikorera, ariko bikagenzurwa na Leta.

Yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo gishimangira ko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa noneho Umujyi wa Kigali abe ariwo utanga isoko.

Niko bizajya bikorwa kandi ko Mijyi yunganira Kigali, mu gihe ukora ibikorwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, azaba ariho agiye gukorera.

Yagize ati “Ibyo rero byarasobanutse, mu itegeko byarahindutse. Ubu uko bimeze, Umujyi wa Kigali cyangwa indi mijyi aho gutwara abantu bizajya bikorerwa, niyo izajya isinyana na ba rwiyemezamirimo.”

RURA izagumana inshingano zo kugenzura ko ibyo rwiyemezamirimo yemeye abishyira mu bikorwa ariko kugira ngo abone isoko azajya abanza kuripiganira mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi hose.

Mu bihe bitandukanye abagenzi bakunze kwinubira serivisi mbi zo gutwara abantu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Hagarutswe kenshi ku mubare w’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ukomeje kugabanuka mu gihe nyamara abazikenera bo bakomeje kwiyongera.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW