Kiyovu Sports yatsinze Derby y’Umujyi wa Kigali

Ibifashijwemo na Richard Kilongozi na Muhozi Fred, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona.

Uyu mukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa, ubera kuri Kigali Pelé Stadium, usifurwa n’umusifuzi mpuzamahanga, Uwikunda Samuel wari uri hagati.

Ku munota wa Kabiri gusa, Urucaca rwari rufunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Richard Kilongozi waciye mu rihumye ba myugariro ba AS Kigali.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yagerageje gukosora udukosa tumwe na tumwe ndetse itangira kwiharira umupira biciye kuri Ntirushwa Aime na Benedata Janvier babonanaga neza hagati mu kibuga ariko kubona igitego bikomeza kuba ingume.

AS Kigali yakomeje gusatira, ariko umunyezamu wa Kiyovu Sports yari mwiza kuri uyu mukino.

Iminota 45 yarangiye Urucaca ruri imbere n’igitego 1-0, ariko mu mikinire rutari hejuru.

Igice cya Kabiri kigitangira, ntabwo Kiyovu yatinze nanone kuko ku munota wa 59 yahise ibona igitego cyatsinzwe na Muhozi Fred ku mupira mwiza yari ahawe na Nizeyimana Djuma.

Iki gitego kikijyamo, Casa Mbungo utoza AS Kigali yahise akora impinduka akuramo Ndayishimiye Thierry asimburwa na Kayiranga Léo.

AS Kigali yagerageje kwiharira igice cya Kabiri ndetse irasatira cyane, ariko kubona igitego bikomeza kuba iyanga.

- Advertisement -

Ku munota wa 70, umutoza wa Kiyovu yakoze impinduka akuramo Muhozi Fred wasimbuwe na Niyonkuru Ramadhan.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 74 Casa nawe yahise akora impinduka agakuramo Ebene Kevin wasimbuwe na Félix Koné wasabwaga gufasha ikipe ye kubona ibitego byo kwishyura ariko byakomeje kugorana.

Urucaca rwongeye gukora impinduka ku munota wa 78, rukuramo Hakizimana Félicien na Richard Kilongozi wagize umukino mwiza, basimburwa na Kalumba Brian na Mugenzi Cédric.

Iyi kipe yo ku Mumena yakomeje gucunga ibitego bya yo, kugeza iminota 90 irangiye, yegukana amanota atatu yo ku munsi wa Kabiri wa shampiyona.

Ababanjemo ku mpande zombi:

Kiyovu Sports XI: Emmanuel Kalyowa, Iracyadukunda Eric, Hakizimana Félicien, Mbonyingabo Regis, Ndizeye Eric, Niyonzima Olivier Seifu, Mukunzi Djibril, Mugiraneza Frodouard, Muhozi Fred, Nizeyimana Djuma, Richard Kilongozi.

AS Kigali XI: Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry, Bishira Latif, Akayezu Jean Bosco, Ntirushwa Aime, Iyabivuze Osée, Ndayishimiye Antoine Dominique, Benedata Janvier, Rucogoza Eliasa, Ebene Kevin, Dusingizimana Gilbert.

Richard Kilongozi yafashije Kiyovu Sports kubona amanota atatu yuzuye
Mugiraneza Frodouard yagize umukino mwiza
Mbonyingabo Regis yagerageje kwitwara neza ku ruhande rw’iburyo
Ebene Kevin wa AS Kigali yagowe na Mbonyingabo Regis wa Kiyovu Sports
Richard Kilongozi yagoye ba myugariro ba AS Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW