Muhanga: Abagore bashora imari mu bucukuzi baracyari mbarwa

Mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko bafite Umugore umwe washoye imigabane muri Kampani y’amabuye y’agaciro.
Abagore abahagarariye abandi bavuga ko bagiye gushora Imari mu bucukuzi

 

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, igaragaza ko  abagore bagera ku 184.818 bahwanye na 51,6% aribo batuye Akarere ka Muhanga.
Umugore umwe muri abo niwe washoye imigabane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciiro gusa.
Kayitare akavuga ko  abandi usanga bari mu bucukuzi  bw’amabuye y’agaciiro, nk’abakozi basanzwe bahemberwa imirimo bakora.
Ati “Hari imirimo myinshi abagore bita ko ari iy’abagabo kandi sibyo, twifuza ko batinyuka bagahagararira za Kampani  z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagashora Imali kuko ahenshi mu Karere hacukurwa amabuye y’agaciro na Kariyeri.”
Avuga ko batagomba kubyita ibintu bivunanye by’abagabo ahubwo ko bagomba kwibumbira mu makoperative kugira ngo bahabwe inguzanyo itubutse ibemerera kwitwa abanyamigabane.
Kayitare avuga ko batangiye gukora ubukangurambaga bushishikariza abagore kwishyira hamwe bagashora amafaranga bafite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mukantwali Claudine wo mu Murenge wa Kabacuzi avuga ko amafaranga aturuka ku mabuye y’agaciro ari menshi, ariko batinya kuyashoramo imari no kuyakoramo kubera ko hari abo ibirombe bigwira bigakura umutima abagore batari bake.
Ati “Ejo bundi nari nanditse nsaba inguzanyo ya miliyoni 2 y’uRwanda kandi nashakaga kuyashora mu bindi bitari ubucukuzi.”
Mukantwari avuga ko impamvu nta yindi ari ugutinya izo mpanuka n’ingaruka bigira.
Mukashema Claudine wo mu Murenge wa Mushishiro avuga ko  hari n’ababa badafite amakuru ahagije ajyanye n’inyungu ziba mu bucukuzi ndetse n’inguzanyo zihabwa abagore.
Ati “Dufite imbogamizi zo kutamenya amakuru usibye kubyumva mu Bitangazamakuru bihita.”
Avuga ko kugeza ubu amaze gufata inguzanyo ya 500.000 frw yaguzemo Inka n’ishyamba.
Ati “Mu Murenge wacu abagabo nibo biganje mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abagore bo ni bake cyane.”
Mayor Kayitare avuga ko imibare y’abagore bari mu bucukuzi nk’abakozi basanzwe barimo abahemberwa ukwezi n’abanyakabyizi bagera kuri 40% mu gihe umugore 1 wenyine ariwe ufite imigabane muri imwe muri Kampani y’amabuye y’agaciro  iherereye mu Murenge wa Kabacuzi.
Muri iyi nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore,  abahagarariye abandi bemeye ko bagiye kuzamura imyumvire, bakitabira imirimo isaba imbaraga kimwe n’iyo abagabo bakora nk’iyi yo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mayor Kayitare Jacqueline avuga ko Umubare w’abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ukiri muke
Kubona amakuru arebana n’inguzanyo ndetse n’inyungu ziva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikiri mbogamizi
Mayor Kayitare Jacqueline iburyo, Hon Uwanyirigira Marie Florence, Mukasekuru Marceline Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Muhanga
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga