Rayon Sports yakoze ibirori byo kwishimira ibyagezweho

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwakoze ibirori [Gala] byari bigamije kwishimira ibikombe bitatu iyi kipe iherutse kwegukana.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, Umuryango wa Rayon Sports wakoze ibirori byo kwishimira ibikombe bitatu (Rwanda Premier League ‘Women’, Peace Cup & Super Cup).

Ni umuhango wiswe ‘Rayon Sports Gala Night 2023.’ Abawutumiwemo, ni abakunzi b’iyi kipe bahagarariye ndetse n’abasanzwe bagaragara mu bikorwa byose by’ikipe bikeneye ubufasha bw’amafaranga.

Abakunzi ba Rayon Sports bashimiye ubuyobozi bw’Umuryango n’ikipe, ku mbaraga zakoreshejwe ngo ibi bikombe biboneke. Uretse ibi kandi, bahize kwitwara neza kurushaho mu mwaka w’imikino 2023-2024. Mu bikombe bikinirwa imbere mu gihugu no  mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwa yo, CAF Confederation Cup.

Abatumiwe muri ibi birori bashyigikiye urugendo Rayon Sports igiye gutangira rwo gusohokera Igihugu mu marushanwa ya CAF mu buryo bw’ibitekerezo n’amafaranga.

Ku mukino wa Mbere wa shampiyona iyi kipe yakinnye, yatsinze Gasogi United ibitego 2-1. Izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023 icakirana na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Umuyobozi wa Rayon Sports, yasabye abayikunda gukomeza guhuza imbaraga
Hatanzwe umwanya wo kungurana ibitekerezo
Inkumi nziza zari zabukereye
Abasanzwe bari hafi y’ikipe, bari bahari
Inkumi z’uburanga zari zaje muri ibi birori
Abari bahari bagaragarijwe ibi bikombe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW