Umugabo wo mu Murenge wa Juru, mu Karere ka Bugesera akurikiranyweho kwadukira umurima wa mugenzi we, agatwika urutoki n’imyaka yarimo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Juru bwabwiye UMUSEKE ko Kayinamura Daniel yatawe muri yombi ku wa 22 Kanama 2023 ashinjwa uruhare mu gutwika umurima w’urutoki wa Uzabakiriho Adrien.
Byabereye mu Kagari ka Musovu, Umurenge wa Juru mu Karere ka Bugesera.
Abaturage batabaje ubuyobozi n’inzego z’umutekano bavuga ko Kayinamura yahoraga akubita urutoki ku rundi ko azihimura ku muryango wa Uzabakiriho kuko ngo wigeze kumufungisha.
Uyu mugabo mu mwaka wa 2017 yafunzwe azira ingengabitekerezo ya Jenoside no gutoteza umugore w’uwo yatwikiye umurima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Ruzagiriza Vital yahamirije UMUSEKE ko ukekwaho kiriya cyaha bikeka ko yakoresheje abana be, yatawe muri yombi.
Gitifu Ruzagiriza avuga ko kuva aho Kayinamura afunguriwe ngo yumvikanye kenshi avuga ko azihorera kuri uriya muryango.
Ati “Bifitanye isano kuko urumva umuntu yamaze imyaka igera kuri 6 afunzwe, ubu yari amaze amezi atatu hanze, abaturage bavuga ko ari ubugome ashaka kwihimura kuko ngo bamufungishije.”
Nyuma y’urwo rugomo, Gitifu, arasaba abaturage ayobora kujya begera ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo bafitanye aho biri.
- Advertisement -
Ati “Turasaba abaturage kwirinda amacakubiri ndetse bakajya batangira amakuru ku gihe.”
Kayinamura Daniel n’abana be bikekwa ko yakoresheje mu gutwika uriya murima bashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Rilima.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera