Abagore b’i Nyagatare bacucuwe n’uwabijeje amamiliyoni

Abagore bagera ku icumi bo mu Karere ka Nyagatare bararira ayo kwarika nyuma yo gutekerwa umutwe n’umuntu wigize umukozi w’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira.

Aba bagore batakira umuhisi n’umugenzi ni abo mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare.

Bavuga ko mu ntangiriro za Nyakanga 2023, hari umusore bivugwa ko yitwa Ishimwe Patrick wakoresheje mushiki we witwa Uwineza Claudine maze babarya ‘cash’.

Ngo abagore bari munsi y’imyaka 35 buri umwe yatangaga ibihumbi birindwi y’u Rwanda kugira ngo bazabwe inkunga nyunganizi y’umushinga CDAT.

Dushimimana Liberathe, umwe muri aba bagore, yabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today ko uwabashishikarije gutanga ariya mafaranga yari intumwa ngo y’umukozi w’uwo mushinga wagombaga kubaha inguzanyo ngo yari kuzishyurwa mu myaka 12 ku nyungu nkeya.

Ati “Buri rugo rwamuhaye 5,000 Frw noneho nyuma aza kuvuga ngo tumuhe 2,000 Frw byo gushora iki gipapuro.”

Aba bagore baje gutegereza amamiliyoni baraheba maze ku wa 23 Nzeri 2023, bafata umugore mugenzi wabo, bamujyana kuri RIB Sitasiyo ya Nyagatare.

Uriya mugore witwa Uwineza na we yarisobanuye arataha, abatekewe umutwe basabwe kujya gushaka umukozi w’uwo mushinga mu Murenge wa Rwempasha.

Umugabo w’uriya mugore yemeza ko muramu we ari we wigize umukozi w’umushinga wa CDAT agamije gucucura abaturage.

- Advertisement -

Avuga ko umugore we yahamagaye musaza we amubwira ibibazo yateje maze nyamusore amubwira ko yarangira abo bagore kuri BDF bagahabwa amamiliyoni basabye.

Uyu mugabo avuga ko muri bariya bagore harimo abari batse amafaranga angana na miliyoni kugeza kuri miliyoni 20 y’u Rwanda.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga CDAT, mu Turere twa Nyagatare na Gicumbi, Habumugisha Vedaste yabwiye Kigali Today ko amafaranga yunganira imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, asabwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, bigakorwa na nyirubwite kandi ku buntu.

Ati “Umunu wifuza kunganirwa ni we ubyikorera we ubwe anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi ku buntu.”

Yavuze ko abemerewe imishinga yabo bayijyana kuri BDF, asaba kwirinda abashukisha impapuro abaturage ngo bemerewe gufashwa cyangwa ngo ntibabyemerewe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwempasha bwatangaje ko uwacucuye abaturage butamuzi ndetse atari n’umukozi w’uwo Murenge nk’uko hari aho yagiye abibeshya abaturage.

Akarere ka Nyagatare mu ibara ry’umutuku

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW