Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bukomeje gukangurira abakunzi ba yo, gukomeza kugura amatike y’umukino uzayihuza na Al Hila SC bifashishije inzira isanzwe yifashishwa ku mikino iyi kipe yakiriye aho gukoresha uburyo bwashyizweho n’Umujyi wa Kigali.
Hashize iminsi agaragara igisa n’impaka hagati ya Rayon Sports n’ikompanyi igurisha amatike yo kwinjira ku bibuga hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga ya Urid Tech.
Iyi Kompanyi yo ivuga ko ifitanye amasezerano n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ku bijyanye no kugurisha amatike yo kwinjira ku mikino ya shampiyona n’andi marushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.
Umujyi wa Kigali ufite Kigali Pelé Stadium mu nshingano za yo, yandikiye Ferwafa iyibutsa ingengabihe ya tariki 28-29 Nzeri y’imyitozo izahabera ya Rayon Sports na Al Hila SC ndetse n’umukino uzahabera tariki ya 30 Nzeri 2023 Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Muri iyi baruwa Umujyi wandikiye iri shyirahamwe kandi, wibukije ugomba gufata 6.5% by’ibyavuye kuri Stade ndetse ko hagomba kwifashishwa Ikompanyi ya Urid Tech isanzwe yifashishwa mu kugura amatike mu buryo bw’Ikoranabuhanga, cyane ko ari na yo ifitanye amasezerano na Ferwafa.
Mu gihe Umujyi wa Kigali uvuga ibi ariko, Rayon Sports yo ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, ikomeje gukangurira abakunzi ba yo, kugura amatike hifashishijwe akanyenyeri k’ikipe ka *702# ugakurikiza amabwiriza.
Uwahoze ari Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye abakunzi b’iyi kipe bose guhaguruka bagashyigikira Komite Nyobozi ya bo kugira ngo bafatanye kurwanya abashaka kuyiriraho.
Yagize ati “Aba-Rayon ni uguhaguruka tugashyigikira committee yacu kurwanya ibi bisambo byamunze amakipe yacu. Urabona ukuntu bihururana iminzani kandi ikipe yaririye yarimaze ?????”
Uretse Nkurunziza kandi, hari n’abandi bakunzi b’iyi kipe bakomeje kwamagana abashaka kuyitegeka gukorana na Urid Tech kandi yo isanzwe yifitiye uburyo bwo kwishyuza amatike biciye ku kanyenyeri ka yo.
- Advertisement -
Umukino ubanza wahuje Al Hilal SC na Rayon Sports wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 ariko iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri CAF Confedération Cup, yari yasuye. Bivuze ngo irasabwa kunganya 0-0 cyangwa igatsinda ubundi igahita ijya mu matsinda.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW