Umusirikare wa Congo igisasu yari afite cyamucitse kigwa muri stade giteza ibyago

Ubuyobozi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru, bwatangaje ko igisasu cyo mu bwoko bwa Roquette, RPG 7 cyaturikiye muri Stade gikomeretsa abantu 12, umwe aza kuhasiga ubuzima.

Itangazo rivuga ko umusirikare w’ingabo za Congo, FARDC yari afite kiriya gisasu ubwo imodoka yicundaga igeze ahitwa kuri rond-point INSTIGO, igisasu kiramucika.

Icyo gisasu cyaje kugwa muri Stade de l’Unité, iri mu mujyi wa Goma gikomeretsa abantu 12 barimo abasivile 11 n’uwo musirikare wari ufite icyo gisasu.

Abakomeretse bajyanywe ku Bitaro by’i Goma, gusa ngo umuntu umwe yahasize ubuzima.

Abakomeretse bajyanywe ku Bitaro by’i Goma

Ibi byabaye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba (16h00), Umuyobozi wa Gisirikare uyoboye Kivu ya Ruguru by’agateganyo, Peter Cirimwami Nkuba yihanganishije abagizweho ingaruka n’iriya mpanuka.

Umwe mu banyamakuru bo mu Burasirazuba bwa Congo, yasubiye mu magambo y’umwe mu babonye biriya, avuga ko mu bakomeretse harimo abakinnyi bane b’ikipe yitwa FC GOAL barimo bakora imyitozo.

Yavuze ko hari andi makuru avuga ko kiriya gisasu cyaba cyari giteze muri Stade.

Igisasu cyakomerekeje abakinnyi 4 ba FC Goal y’i Goma

 

- Advertisement -