Inteko Ishingamategeko yasabye ko raporo ya HRW isesengurwa vuba na bwangu

Inteko Rusange ya Sena n’iy’Umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro wo gusaba komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’umutekano mu mitwe yombi gusesengura raporo iherutse gutangazwa na  Human Right Wtch ku Rwanda.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo kujya impaka kuri iyo raporo, bivugwa ko isebya u Rwanda.

Mu itangazo ryo kuwa 24 Ukwakira 2023, Inteko rusange ya Sena ivuga ko Senateri Evode uwizeyimana yasabye abasenateri ko basuzuma mu buryo bwihuse ibijyanye n’iyi raporo  avuga ko irimo amakuru y’ibinyoma agamije guharabika uRwanda.

Ni mu gihe mu mutwe w’Abadepite ,Mukabalisa Germaine, agaragaza ko “bibabaje kuba uyu muryango warasohoye iyi raporo irimo amakuru y’ibinyoma no gutesha agaciro ibyo uRwanda rwagezeho, bityo hakwiye gusesengurwa ikibyihishe inyuma nk’abahagarariye abaturage.

Ni ibiki  biri muri raporo byagiweho impaka n’ Inteko Ishingamategeko?

Raporo ya Human Right Watch yo ku wa  10 Ukwakira 2023, igaruka cyane ku Banyarwanda baba mumahanga aho ivuga ko  “uRwanda rucecekesha abashaka kurunenga.”

Muri iyo raporo HRW ivuga ko “u Rwanda rukoresha uburyo bwo gushimuta abantu  ndetse ko hari n’ababurirwa irengero.”

Muri iyo raporo  ivuga ko abayobozi b’u Rwanda bahiga  abanyarwanda baba mu mahanga bose banenga guverinoma.

Muri iyo raporo HRW ivuga ko  yavugishije abarenga 150 baba mu  bihugu bya Australia, UBubiligi, Canada, France, Kenya, Mozambique, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

- Advertisement -

HRW iitangaza ko leta ihiga ugerageje kutavuga rumwe nayo  n’uwanze kuyishyigikira cyangwa kujya mu muryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga(Diaspora).

Ibyo Inteko ishingamategeko y’uRwanda muri Sena n’Abadepite bagasanga ari raporo y’ibinyoma no gushaka guhararabika isura y’igihugu.

UMUSEKE.RW