Abagore 30 barimo bamwe mu bavuye mu biyobyabwenge n’uburaya bo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bahawe imashini zo kudoda kugira ngo zizabafashe kwiteza imbere.
Ku wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023, nibwo aba bagore uko ari 30 bahawe imashini zidoda n’Itorero ADEPR.
Aba bigishijwe imyunga mu gihe cy’amezi 8 nyuma y’uko bamwe muri bo bakuwe mu ngeso mbi bijandikagamo ahazwi nka ‘Sodoma’, babwiye UMUSEKE ko uretse kuva mu byaha bagiye no gusezerera ubukene.
Muragijimana Francoise avuga ko biberaga mu muhanda banywa inzoga bakora n’uburaya ariko aho bamariye kwakira agakiza, biteguye gufasha Itorero n’Igihugu kwigisha abo basize muri ubwo bubata kwakira Yesu.
Yagize ati “Tumaze kwakira agakiza ubuzima bwacu bwarahindutse, natwe twigiriye icyizere kandi turanezerewe cyane.”
Nyiraminani Judith, usanzwe ari Umukristo muri ADEPR Itorero rya Gashyekero wiganye n’abahoze mu ngeso mbi kugira ngo batamera nk’abari mu kato, yavuze ko ibikoresho bahawe bizabafasha gutera imbere.
Ati ” Kuba duhawe imashini twaramenye kudoda neza, turizera ko tugiye kujya twikemurira ibibazo twahuraga nabyo, maze tukarushaho gutera imbere nk’abandi.”
Abahawe izi mashini zidoda biyemeje gukorera hamwe no kujya kubwiriza abo basize ku mihanda kugira ngo bave mu irimbukiro.
Apôtre Sosthene Serukiza wo mu Gicaniro cy’Ububyutse umuryango utegura ibiterane byo hanze, yashimye Imana ko imirimo yayo ikomeje mu Rwanda kugira ngo urukundo rwayo rugere no kubumvaga barihebye.
- Advertisement -
Ati “Ukiriho wese aracyari umukandida w’amahirwe yo kugirirwa neza, igihe cyose uzaba ukiriho uzamenye ko ineza y’Imana ishobora kukugirirwaho.”
Apôtre Serukiza yavuze ko kurokoka kw’umutima w’umuntu umwe Yesu yabihwanyije n’ubutunzi bungana n’ingurube ibihumbi bitatu.
Ati “Uburyo Imana yabahinduye, harakabaho Imana yabafashe kandi namwe muri beza, Imana ibahe umugisha.”
Umushumba Mukuru Wungirije w’Itorero ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène yasabye abahawe izi mashini zidoda ko bakomeza kwibumbira hamwe bagahuza imbaraga mu kwiteza imbere.
Yasabye Abanyetorero kubabazwa n’abarikwangirikira mu ngeso mbi zirimo uburaya n’abangavu baterwa inda, abasaba kumanuka bakabasanga aho bari bakabagezaho ubutumwa bwiza.
Ati ” Turifuza Abakristo buzuye ku buryo bw’imibereho, imitekerereze no mu buryo bwo kubona amafaranga.”
Yavuze ko ibikorwa byo kwigisha abantu bari mu buzima bugoye biri gukorwa hirya no hino mu gihugu kugira ngo babashishikariza gukizwa, gukorera Imana ariko baniteza imbere mu myuga iciriritse.
Ati “Tunabashishikariza kwikorera kuko ntitwifuza guha abantu Ifi ahubwo turifuza kubigisha uko bayiroba.”
Karungi Rebecca, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Iterambere ry’Imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro yasabye abahawe imashini zidoda kujya mu gakiza byuzuye no gukora imirimo ijyanye nako.
Ati ” Hanyuma nk’Abakristo beza tunitabire gahunda za Leta, ntabwo ADEPR izahora ibahetse. Hari intambwe mugezeho namwe nimugire uruhare muhere kubyo mwahawe, mwumve ko hari abandi bakwiye kwitabwaho. Iyo umwana yakurikiwe aracuka.”
Karungi yasabye ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe ndetse n’abiganjemo urubyiruko bishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Izi mashini zidoda zatanzwe zifite agaciro ka 4,200.000 Frw ni mu gihe izo bigiragaho ku Itorero rya ADEPR Gashyekero zizaguma kwigishirizwaho abandi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW