Ibitaro bya Nyarugenge byavuze ku musekirite wagiye mu mitsi n’umurwaza

Ibitaro bya Nyarugenge byatangaje ko hatangiye iperereza nyuma y’aho habaye gushyamirana hagati y’umurwaza n’ushinzwe umutekano kuri byo Bitaro.

UMUSEKE wamenye amakuru ko cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023, ku Bitaro bya Nyarugenge habaye gushyamirana gukomeye hagati y’ushinzwe umutekano n’uwari uje gusura umurwayi.

Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza aba bombi baterana ibipfunsi, nyuma y’uko umurwaza yashakaga kujya mu bitaro ku ngufu kureba umugore we wari wabyaye abazwe.

Uyu murwaza avuga ko hari hashize amasaha ane umugore we ntacyo arashyira mu nda. Ibitaro bya Nyarugenge byabwiye UMUSEKE ko ibyabaye bitagombaga kuba ahantu nko ku Bitaro.

Ubutumwa twahawe bugira buti “Uwari uje agana ibitaro yari aje mu masaha atari ayo gusura, baza kumusobanurira ko ayo masaha atari ayo gusura, ariko kubera ko kwa muganga hari aho abantu baje kwa muganga bategerereza, yari afite ububasha.

Haje kubaho gushyamirana mwabonye, kugeza iyi isaha ntabwo twafata uwari uje ugana ibitaro ngo tumushinje amakosa cyane, icyabaye ubwabyo nta bwo cyagombaga kuba, ariko cyashyikirijwe inzego bireba kugira ngo zigikurikirane ni na zo zishobora kukimenya neza, zikamenya ‘uwari mu makosa.”

Ibi bitaro bisobanura ko ubusanzwe mu myitwarire iranga abakora kwa muganga, itemerera uwo ari we wese gushyamirana yaba umukozi cyangwa umurwaza.

Ubutumwa bukomeza bugira buti “Ubusanzwe mu myitwarire yo kwa muganga nubwo waba umuntu yagusagariye, umuntu ukora kwa muganga hari imyitwarire uba ugomba kugira.”

Ibitaro bya Nyarugenge byabwiye UMUSEKE ko ibyo bikimara kuba byaganirije inzego z’umutekano ndetse ko iperereza riri gukorwa.

- Advertisement -

Umuyobozi twavuga ati “Twagerageje kuganira n’abashinzwe umutekano, tunabibutsa inshingano zabo nk’abashinzwe umutekano kubera ko ntabwo ushinzwe umutekano yakabaye agaragagara mu bikorwa bishobora kuwuhungabanya.

Ikindi twabibukije ni uko nubwo ari ibwiriza rigena amasaha yo gusura, twese turi abantu tuzi ko nta tegeko ritagira irengayobora. Uba ugomba gutega amatwi, ukumva umuntu ikibazo afite, ukamufasha kuko hari igihe iryo tegeko riba rikeneye irengayobora.”

Mu itangazo ibi Bitaro byashyize hanze, byasabye imbabazi ku byabaye, byizeza ko inzego zibishinzwe ziri ku bikurikirana.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW