Rayon Sports yagize umusangiro usoza umwaka [AMAFOTO]

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, abakozi ba yo ndetse n’abakunzi ba yo, basangiye bifurizanya kuzasoza neza umwaka wa 2023 ndetse banishimira ibyo bagezeho muri uyu mwaka uri kurangira.

Ibi birori byabaye ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza, bibera ku Kimihurura. Abari bitabiriye uyu musangiro, barimo ubuyobozi bw’ikipe, abakozi ba yo ndetse n’abakunzi ba yo biganjemo abasanzwe bayiba hafi cyane mu bijyanye n’amikoro.

Mu byo bishimiraga bagezeho muri uyu mwaka, harimo ibikombe birimo icy’Amahoro n’icya Super Coupe cyegukanywe na Rayon Sports ndetse n’icya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu bagore, cyegukanywe na Rayon Sports Women Football Club ubwo yazamukaga mu cyiciro cya mbere.

Abatumiwe kandi, bahawe ishimwe ku bwo kuba barakomeje kuba hafi cyane y’ikipe, bifurizanya kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024, basoza bahize kuzegukana ibikombe byose biri gukinirwa uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Uwabaye hafi y’ikipe wese yabishimiwe
Bishimiye ishimwe bahawe
Wari umusangiro usoza umwaka wa 2023
Akanyamuneza kagaragaraga ku maso ya bo
Baganiriye ku mwaka bagize
Bamwenyuraga
Bifurazinyije kuzasoza umwaka neza
Agacupa kasomwe karahava
Abasanzwe baba hafi y’ikipe, babishimiwe
Bose bashimiwe ko babaye hafi ya Rayon Sports
Karim ari mu bashimiwe
Munyakazi Sadate
Hadji Kanyabugabo Muhammed

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW