RDF yasubije Tshisekedi umaze iminsi aririmba kurasa i Kigali

Ingabo z’u Rwanda, RDF, zatangaje ko ziteguye intambara imaze iminsi iririmbwa na Perezida Felix Tshisekedi, uherutse kwigamba ko ingabo ze zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali zibereye mu Mujyi wa Goma.

Ku wa 18 Ukuboza 2023 nibwo Perezida Tshisekedi yatangaje ko agiye gusaba uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko bwo gutera u Rwanda, akereka Kigali ko yamwibeshyeho.

Imbere y’imbaga y’Abanye-Congo yavuze ko arambiwe icyo yise agasuzuguro, ubwicanyi n’ubusahuzi bw’u Rwanda binyuze mu mutwe wa M23, ibyo ngo yifuza gushyiraho akadomo.

Icyo gihe yakoresheje n’amagambo arimo ibitutsi nyandagazi avuga ko umunsi yateye u Rwanda, Perezida Kagame atazarara mu rugo rwe, ko azahungira mu ishyamba.

Tshisekedi yagize ati ” Ndabivuze kandi uyu munsi si ngombwa kohereza ingabo zo ku butaka, turi iwacu dufite ubushobozi bwo kurasa i Kigali.”

Amagambo ya Tshisekedi yamaganiwe kure n’abantu batandukanye, bamwe bamwibutsa ko iyo ntambara yifuza k’u Rwanda ishobora gusorezwa i Kinshasa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga aherutse kubwira The New Times ko Ingabo z’u Rwanda zihora ziteguye kurinda igihugu mu gihe cyaterwa.

Yagize ati ” Ndasubirisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare. Turiteguye. Kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.”

Kuva imirwano yaduka hagati ya FARDC n’umutwe wa M23, u Rwanda rwongereye abasirikare hafi y’umupaka kugira ngo bakaze umutekano w’abahatuye bashobora guterwa ubwoba n’urusaku rw’amasasu rwumvikana muri RD Congo.

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW