Abagore b’Indashyikirwa mu bucuruzi  no mu buyobozi bagiye gushimirwa

Abagore bo hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi no kuyobora ibigo, bagiye guhabwa ibihembo mu rwego rwo kubashimira umusanzu udasanzwe batanze ku gihugu no muri sosiyete.

Ni ibihembo byisweRwanda Women in Business Awards biri gutegurwa n’ikigo 1000 hills events gifatanyije n’ibigo n’imiryango itandukanye yita ku iterambere ry’abagore.

Uretse abantu ku giti cyabo, hazanashimirwa ibigo byimakaje ihame ry’uburinganire.

Igikorwa cyatangiye ku wa 16 Gashyantare 2024 kugeza tariki 1 Werurwe 2024, aho abagore bahataniye ibihembo 42 bazahiganwa mu byiciro bitandukanye birimo icy’abakora ubucuruzi butandukanye, abagore bafite ibigo ndetse n’ababiyoboye.

Kuva taliki ya 2 Werurwe 2024 hazatangira igikorwa cyo gutora abujuje ibigenderwaho byose abantu bose bazatorera 30%. Abantu batora binyuze kuri  https://rwandawomenmagazine.rw/rwibac/ .

Ibi bihembo bizahabwa abakozi, ba rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo binini n’ibigo biciriritse hamwe n’abikorera.

Umuyobozi wa 1000 Hills Events, Ntaganzwa Nathan Offodox, yavuze ko ibi bihembo bikomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo bishyigikire abagore biyemeje kwihangira imirimo n’abari mu nzego z’ubuyobozi.

Ntaganzwa Nathan yagize ati “Ibi bihembo bigamije kugira ngo tubongere imbaraga kuko nk’umuntu ushobora kuba yari agiye kuva mu bucuruzi, ariko mu bahatana batanu ugahemba umwe, akavuga uburyo yazamuye ibikorwa bye, ahagaze neza, agaha imbaraga abandi ndetse n’ibyiza yakoze akabishimirwa.”

Umukozi muri USAID mu mushinga Feed the Future Rwanda Hanga Akazi Mary Maina bafatanya mu gutegura iki gikorwa, avuga ko gushimira abagore bakoze neza bijyana no kubaha ubufasha butuma banoza ibikorwa byabo bakarushaho kwiteza imbere.

- Advertisement -

Yagize ati: “Twebwe nka Hanga Akazi bidufasha kubona amakuru n’ahari icyuho nyuma yaho abitabiriye bose tukabafasha mu kubahugura mu buryo bakomeza kunoza bizinesi zabo bakiteza imbere.

Biteganyijwe ko Rwanda Women in Business Awards and Conference izaba taliki 22 Werurwe 2024 aho  abagore babaye indashyikirwa babishimirwe bahabwa ibihembo bitandukanye.

TUYISHIMIRE RAYOMND/ UMUSEKE.RW