Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda Prof Jeannette Bayisenge yagiriye Inama abashaka gusenya Koperative y’abasudira kwishyirahamwe kuko ariyo nzira yo gutera imbere.
Ibi Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yabivuze kuri uyu wa Kane Taliki ya 29 Gashyantare 2024 ubwo yasuraga abakorera mu Gakiriro gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga.
Prof Jeannette Bayisenge uyobora MIFOTRA avuga ko yasanze abenshi mu bakora imirimo itandukanye muri ako Gakiriro ari abantu bishyize hamwe bakajya mu makoperative, usibye abakora Ubusuderi bashenye Koperative yabo bamwe muri bo bakwira imishwaro.
Ati “Ndagira Inama abari bagize Koperative y’abasuderi kongera kwishyirahamwe kuko nibwo buryo bwonyine bwo kwiteza imbere.”
Yavuze ko aba baturage bagiriwe Inama inshuro nyinshi n’Inzego zitandukanye z’Akarere, akavuga ko bagomba gukomeza kwibutswa ibyiza byo kujya muri Koperative n’inyungu abayirimo babona kuko no guhabwa inguzanyo ku giti cy’umuntu bidahuye nuko wayibona uri umuntu umwe.
Muhawenimana Irèné umwe mu babarizwaga muri Koperative isudira avuga ko batangiye ari abantu barenga 30, bagenda biyongera ariko kuri ubu hakaba hasigaye batatu gusa.
Ati “Bagenzi bacu bivanye muri Koperative basubira mu Mujyi wa Muhanga.”
Muhawenimana avuga ko gusenyuka bivugwa muri iyi Koperative byaciye intege abasigaye kuko batakomeza kwitwa Koperative igizwe n’Umubare w’abantu batatu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko isenyuka rya Koperative y’abasuderi ari ikibazo kibashishikaje nk’ubuyobozi.
- Advertisement -
Ati “Imbaraga z’umuntu umwe zifite aho zihera n’aho zigarukira turakomeza kubagira inama bayigarukemo.”
Kayitare avuga ko bamenye amakuru ko hari bamwe mu bahoze muri iyi Koperative basigaye bakorera imirimo yo gusudira iwabo mu ngo, ariko mu buryo bwa rwihishwa, ikibazo avuga ko kigomba gukukurikiranwa.
Minisitiri Prof Bayisenge avuga ko mu ntego Leta y’uRwanda yihaye muri gahunda yayo y’Imyaka irindwi, ari uguhanga imirimo igera kuri Miliyoni imwe n’igice.
Akavuga ko bamaze guhanga irenga miliyoni kugeza uyu munsi.
Agakiriro ka Muhanga gakoreramo abantu 600 bagizwe ahanini n’ababaji.
Muri uru ruzinduko Prof Bayisenge arasura Akarere ka Huye na Nyamagabe.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga