Bamwe mu bahinzi bo mu Turere twa Nyabihu na Musanze bakora ubuhinzi bw’ibirayi imboga n’imbuto, bavuga ko kutagira ubuhunikiro bw’ibi bihingwa nyuma yo kubisarura, bibateza ibihombo bikomeye iyo badahise babona amasoko yabyo mu buryo bwihuse.
Ni ikibazo bagarutseho ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umushinga KUNGAHARA uzafasha abahinzi mu gihe cy’imyaka itatu ku bijyanye no kongera umusaruro kuri ubu buhinzi bijyana no kwihaza mu biribwa barwanya imirire mibi no kuzamura ubukungu uzakerera muri Nyabihu na Musanze.
Umushinga KUNGAHARA ugiye gukorana nabo mu gihe cy’imyaka itatu ku bahinga imboga imbuto n’ibirayi bo muri Musanze na Nyabihu.
Bamwe muri aba bahinzi bemeza ko bageze ku rugero rwiza rwo kubona umusaruro mwiza kuri ubu buhinzi, ariko ngo baracyagira ibihombo biterwa no kutagira ubuhunikiro bwabyo.
Hakuzimana Serugendo Jhotham ni umuhinzi w’ibirayi mu Karere ka Nyabihu yagize ati ” Nshobora kweza Toni y’ibirayi ibiro 400 bikaborera aho kubera ko ntahise mbona isoko ako kanya, tubonye uburyo bwiza bwo kubihunika bikamara igihe mu gihe tugishaka amasoko twarushaho kwihaza mu biribwa, kuko kutagira aho bihunikwa ni ikibazo cy’ingutu ku bahinzi.”
Muhorakeye Divine uhinga imboga n’imbuto mu Karere ka Musanze nawe yagize ati” Harimo ibihombo bituruka ku kubisarura bitahita bibona isoko bikangirika, kandi n’iyo ubitindije mu murima nabwo birabora, ariko tubonye aho kubibika nko mu byumba bikonjesha bikamaramo igihe tukabishakira amasoko twitonze ibyo bihombo ntibyasubira kubaho.”
Umuhuzanikorwa w’Umushinga KUNGAHARA, Rugamba Eddy Frank avuga ko ikibaraje ishinga ari ukongera umusaruro w’ubuhinzi bw’imboga imbuto n’ibirayi ndetse mu byo bashyize imbere ari ukubafasha kubungabunga umusaruro ubikomokaho bawurinda kwangirika.
Yagize ati “ Ubuhinzi bw’imboga imbuto n’ibirayi tuzibandaho koko hari byinshi bigitakara nko ku mboga n’imbuto bigera kuri 30% , hari uburyo tuzabashyiriraho bwo kuwubika neza dukoresheje ikoranabuhanga ry’ibikoresho dufite hafi bidahenze nk’umucanga n’amakara ku buryo wabikamo nka toni 8 zirenga kandi bikamaramo igihe kirekire, bizakemura burundu iki kibazo.”
Umukozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe ubuhinzi, Nyirimanzi Jean Pierre avuga ko iki kibazo abahinzi bagaragaza koko gihari, ariyo mpamvu bazashyira imbara mu kugishakira ibisubizo bakoresheje ikoranabuhanga.
- Advertisement -
Yagize ati “Nibyo koko hari ingano y’umusaruro ucyangirika mu gihe cyo gusarurwa, aribyo tugiye gushyiramo imbaraga dufatanyije n’uyu mushinga kugira ngo tubarinde ibi bihombo bagaragaza kandi koko birahari.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’uyu mushinga KUNGAHARA bwerekanye ko umusaruro w’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto wangirika mu gihe cyo kuwusarura ungana na 30% mu gihe uw’ibirayi wo uri hagati ya 30% na 40% nk’uko binashimangirwa n’abahinzi.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW/ Amajyaruguru