Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Werurwe 2024 mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze hakozwe umukwabu wo gufata abazwiho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, hafatwa abagabo bane bari benze izingana na litiro 3230.
Inzoga zose zafashwe zari zitaze mu bidomoro( Ibiduki) zikaba zamenwe, mu gihe abafashwe bajyanywe ku Murenge hategerejwe ko bajyanwa mu Kigo Ngororamuco bagacibwa amande yagenwe.
Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier.
Yabwiye UMUSEKE ko ku ikubitiro mu mukwabu bakoze hafashwe bane biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse ngo bazakomeza gushakisha abagikora ibi bikorwa.
Yagize ati ” Ni amakuru twahawe n’abaturage ko hari abakora inzoga z’inkorano zigira uruhare mu gusindisha abaturage vuba, urubyiruko usanga ariho rwibera cyane twabyukiye mu mukwabu hari abafashwe bane barabyemera, twabashyikirije polisi ngo mu bushishozi bwayo irebe ibyo bakurikiranyweho, kandi turakomeza dushakisha n’abandi bavugwa muri ibi bikorwa.”
Yasoje agira inama abagikora ibi bikorwa bitemewe kubireka kuko byangiza ubuzima bw’abaturage, ahubwo bakegera abayobozi n’abashinzwe iby’ubucuruzi bakabagira inama yo gucuruza ibicuruzwa byemewe kuko bihari aho kwishora mu byaha nk’ibi.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, nawe yemeza aya makuru, asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ababikora babihanirwe
Yagize ati “Aya makuru niyo abafashwe benga izi nzoga bari kuri Police ya Muhoza, ingaruka zitera mu baturage ni uko abazinyoye barangwa nibikorwa by’urugomo aho barwana ubwabo bagakomeretsanya ndetse muri uko kurwana bigatuma abaturiye hafi yaho zicururizwa badasinzira ndetse abazinyoye bagirana amakimbirane nabo bashakanye.”
Yakomeje agira ati” Polisi iramenyesha abazikora ko itazabaha agahenge, ntabwo izajenjekera umuntu uwariwe wese ubangamira umutekano n’ituze ry’Abanyarwanda.Turasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bantu nkaba bakora inzoga z’unkorano zituma badasinzira kubera urusaku rw’abazinyoye”
- Advertisement -
Mubyo abafashwe basanganywe harimo inzoga zari ziri mu biduki basanzwe bazitaramo, isukari, imisemburo itandukanye irimo pakimaya, imyunyu yo mu nganda n’ibindi.
Babanje kuganirizwa ku ngaruka z’ibyaha bafatiwemo bagirwa inama yo kubireka, nyuma bashyikirizwa polisi kugira ngo bakurikiranwe ku byaha baregwa.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze