Urubyiruko rwasabwe gukora ubuhinzi bubyara inyungu

Urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda rwasabwe kongera ubumenyi kugira ngo rwongere umusaruro uturuka ku bikomoka mu buhinzi no guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Ibi urubyiruko rwabisabwe ku wa 26 Werurwe 2024 ubwo mu Rwanda hatangizwaga Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku kubyaza inyungu Ubuhinzi.

Ni inama igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo Afurika ikore ubuhinzi buvuguruye, yihaze mu biribwa.

Urubyiruko rwari muri iyo nama rwagaragaje imbogamizi ruhura nazo mu buhinzi zirimo ikibazo cy’ubutaka budahagije ku buryo rutabasha guhaza isoko.

Rukaba rwatanze ibitecyerezo cy’uko bifuza gufashwa bagahabwa inzobere mu kubyaza umusaruro ubutaka buto, bugatanga umusaruro uhagije.

Muri iyo nama barahuzwa n’inzobere ziganjemo abashakashatsi baturutse mu bihugu byateye imbere mu buhinzi nka Israel, u Buholandi, Amerika, Kenya n’ahandi.

Bibujijwe ko kuvugurura ubuhinzi bikwiye kugirwamo ubufatanye n’ibigo bitandukanye byaba ibifite umwihariko mu gutanga ubumenyi bugezweho ku buhinzi, ibitera inkunga, ibigo by’imari nk’amabanki, abashoramari ndetse n’abandi.

Umuyobozi wa Africa Organization of Technology in Agriculture (AOTA), Isaac Kagara yavuze ko impamvu nyamukuru y’iyi nama, ari ugushakira ibisubizo ibabazo by’ugarije urubyiruko rukora ubuhinzi, aho batanga amahugurwa bahereye ku bari mu mashuri.

Ati “Twafashe abanyeshuri bacyiga ariko batangiye kugira imishinga, ku buryo tugiye gutangira kubaha amahugurwa dufatanya n’abafatanyabikorwa no kubashakira amafaranga yo kugira ngo iyo mishinga yabo barebe uburyo yavamo ubucuruzi.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa, yavuze ko hari gahunda nyinshi zigambiriye gutuma urubyiruko rukora ubuhinzi rukora kinyamwunga.

Ati “Urubyiruko n’abategarugori usanga bafite amahirwe menshi, kandi usanga kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo biri mu byo dushyize imbere. Hari uburyo bicishijwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’Iterambere, nta muntu w’urubyiruko n’umwe uba uhejwe gukorana nacyo, aho gikorera no mu mashami yacyo.”

Mu Rwanda habarirwa urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, rukaba rufite imishinga irenga 1,300.

PLO Lumumba yasabye urubyiruko kurwanya ubucaka, bakora ubuhinzi bwa kinyamwuga
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa
Urubyiruko rufite inyota yo kuvugurura ubuhinzi

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW