Zoravo yijeje ibyishimo mu gitaramo cya Jado Sinza

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana muri Tanzania, Harun Laston [Zoravo] yageze mu Mujyi wa Kigali aho yatumiwe mu gitaramo ‘Redemption Concert’ cy’umuramyi Jado Sinza.

Ni igitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 17 Werurwe 2024.

Zoravo ukomoka muri Tanzania yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki 11 Werurwe 2024.

Uyu muramyi ugeze bwa mbere mu rw’imisozi igihumbi, igihugu yabwiwe ko ari cyiza, yakiriwe na Jado Sinza n’itsinda ry’abamufasha mu muziki.

Yavuze ko yajyaga yumva ko Kigali ari ahantu hasa neza, hari abantu bakirana urugwiro abashyitsi, ibyo ngo yiboneye n’amaso ye.

Ati ” Icyo nasaba abantu ni ukugura amatike yabo bakazahagera kare.”

Zoravo akunzwe muri Tanzania no muri EAC, azwi mu ndirimbo nka “Ameniona” yakoranye na Bella Kombo, “Majeshi ya Malaika”, “Anarejesha” yakoranye na Rehema Simfukwe n’izindi.

Muri ‘Redemption Concert’ Itsinda rya True Promises Ministries na ryo rizaba ryabukereye mu ndirimbo zabo zikunzwe imbere no hanze y’u Rwanda.

Abazagurira amatike ku muryango bazishyura Ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, Ibihumbi 10 Frw muri VIP, mu gihe VVIP azaba ari ibihumbi 30 Frw.

- Advertisement -

Ni mu gihe abagura amatike mbere y’igitaramo banyuze ku rubuga rwa http://www.rgtickets.com bagabanyirijwe ibiciro, aho bishyura 4000 Frw mu myanya isanzwe, Ibihumbi 8 Frw muri VIP n’ibihumbi 25 muri VVIP.

Zoravo yageze i Kigali

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW