AFC/M23 yihanangirije abayo bazijandika mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro

Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryasabye abarigize bose kudahirahira bishora mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bice byose ryigaruriye.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024, rivuga ko kizira kikaziririzwa kuba hari umunyepolitiki wo muri iri huriro cyangwa umusirikare wa M23 wakwishora muri ibyo bikorwa.

Ibi bije nyuma y’ifatwa ry’umujyi muto wa Rubaya muri teritwari ya Masisi, hamwe mu hantu hacukurwa Coltan nyinshi ku Isi.

Uyu mujyi muto usa n’uteye imbere kandi utuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi amagana kubera ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu gihe Congo ari iya kabiri mu kohereza ku isoko mpuzamahanga amabuye ya Coltan, igice kinini cy’ayo mabuye acukurwa mu misozi ya Rubaya.

Ubwo Rubaya yafatwaga na M23, Umuvugizi wa gisirikare wa M23, Col Willy Ngoma yahakanye ko bafashe uyu mujyi bagamije kubona inyungu nini ziva mu bucukuzi bwa coltan yaho.

Yagize ati “ Iby’amabuye y’agaciro ari aho twe ntibitureba, icyo tugamije ni ukurokora ubuzima bw’abantu.”

Usibye mu Rubaya, umutwe wa M23 wigaruriye ibindi bice bitandukanye bikungahaye ku mabuye y’agaciro atandukanye.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa 07 Gicurasi, Perezida wa AFC yavuze ko ibikorwa by’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu bice bigaruriye bizakomeza nk’ibisanzwe.

- Advertisement -

AFC/M23 ivuga ko abakora ubwo bucuruzi n’ubucukuzi ko bagomba gukurikiza amategeko kugira ngo imirimo yabo irusheho kugenda neza no gutanga umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.

Iri huriro ryihanangirije abakoresha abana mu birombe by’amabuye y’agaciro, ko uzabirengaho azabiryozwa.

Kugeza ubu ibice binini by’Intara ya Kivu ya Ruguru bigenzurwa na M23 kandi abarwanyi bayo bagenzura uduce turi muri kilometero zitarenga 35 uvuye ku murwa mukuru w’iyi ntara – Goma.

Ibice bigenzurwa na AFC/M23 hari umutekano usesuye kuko abaturage bakora ibikorwa byabo amanywa n’ijoro. Ibi birimo amashuri ndetse n’ubucuruzi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW