Rayon Sports yahembye abitwaye neza muri 2023-24

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwahembye abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

N’ubwo ikipe ya Rayon Sports yagize umwaka mubi, ubuyobozi bwo bwahisemo guhemba abahize abandi muri iyi kipe yo mu Nzove.

Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru, kibera ku Biro by’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Kapiteni Muhire Kevin yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka, Charles Bbaale aba uwatsinze ibitego byinshi, mu gihe Iradukunda Pascal yahembwe nk’umukinnyi mwiza ukiri muto.

Uretse aba kandi, hahembwe umukinnyi witwaye neza muri Mata, wabaye Tuyisenge Arsène mu gihe mu bakobwa, hahembwe Uwase Andersène ukina mu bwugarizi.

Gikundiro yasoreje ku mwanya wa Kabiri, iviramo muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezererwa na Bugesera FC.

Muhire Kevin yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri Rayon Sports
Iradukunda Pascal yitwaye neza mu bato
Igihembo cya Charles Baale, cyafashwe na Mujyanama Fidèle
Tuyisenge Arsène yahembwe nk’uwitwaye neza muri Mata
Uwase Andersène (wa Kabiri iburyo) yahembwe nk’uwitwaye neza muri Mata

UMUSEKE.RW