Abafite ababo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994 imibiri yabo ikavanwa mu mva yari i Nyakarekare bakajya gushyingurwa mu cyabahiro mu rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri i Mayunzwe barasaba ko hashyirwa ikimenyetso.
Ibi babisabye kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024, ubwo i Mayunzwe mu Murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango bibukaga ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi 1994 .
Kuri iki cyumweru nibwo hagashyinguwe mu cyubahiro imibiri yimuwe mu mva ya Nyakarekare ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’Akarere ka Ruhango i Mayunzwe mu Murenge wa Mbuye.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze ko bo nk’ubuyobozi bazakomeza kwita ku nzibutso.
Yagize ati”Tuzakomeza kwita ku nzibutso ziruhukiyemo abacu tunazirikana amateka ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 aho agomba kubungwabungwa.”
Uhagarariye abafite ababo bashyinguwe none mu cyubahiro Gasamagera Wellars ,yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.
Yagize ati”Turabashimira uruhare rwanyu mu kudufasha, tuboneyeho no kubasaba ko hariya ku mva ya Nyakarekare ko hashyirwa ikimenyetso hakanajyaho amazina y’abari baharuhukiye.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwana n’Inshingano mboneragihugu Dr.Bizimana Jean Damascene akaba yari n’umushyitsi mukuru, yavuze ko gushyira ikimenyetso ku mva ya Nyakarekare byumvikana kandi itegeko rinabiteganya bityo ikimenyetso giteganyijwe cyizahashyirwa.
Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ruri i Mayunzwe hashyinguwe none mu cyubahiro imibiri 4069 harimo iyimuwe mu mva ya Nyakarekare n’indi ibiri yabonetse nyuma kuko yari yarajugunwe, aho muri ruriya rwibutso rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 950.
- Advertisement -
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango