Ababyeyi barasabwa gusenyera umugozi umwe mu kwita ku mikurire y’umwana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine yasabye ababyeyi gufatana urunana mu kwita ku buzima n’imikurire y’umwana no kugendera kure amakimbirane kuko ari intambamyi yo kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi utwite.

Yabisabye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024, ubwo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera hatangirizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana ndetse n’umubyeyi.

Iki Cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Hehe n’igwingira, twite ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana, imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose”.

Hatanzwe serivisi z’ubuzima ku bana n’ababyeyi, hatangwa inkingo ku bana bato, ibinini by’inzoka ku bato n’abakuze ndetse abana bapimwa imikurire.

Muri iki gikorwa ababyeyi bigishijwe gutegura indyo yuzuye no kuyigaburira abana n’ibijyanye na serivisi zo kuboneza urubyaro.

Bamwe mu babyeyi bo muri uyu Murenge wa Nemba bavuga ko bagiye gukaza ingamba zo kwita ku buzima bw’abana, birinda amakimbirane mu miryango nk’imwe mu mpamvu ikururira abana mu buzima bubi.

Uwitwa Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko by’umwihariko nk’abagabo bagiye kwikubita agashyi kuko bigiraga ba ntibindeba.

Ati”Abagabo bamwe bumva ko inshingano zabo ari ugushaka amafaranga ntibita ku byo gukurikirana abana.”

Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yavuze ko batavuga ko umuturage ari kw’isonga hakiri ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.

- Advertisement -

Ati “Ni muri urwo rwego hashyizweho ibikorwa binyuranye dufatanya n’abaturage duhereye mu muryango.”

Yagaragaje ko biyemeje guhangana n’ikibazo cy’igwingira muri aka Karere kiri ku kigero cya 30.4%.

Dr. Cyiza Francois Regis, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu mavuriro muri RBC, yavuze ko icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi gifasha gukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu kugira ngo bitabire gahunda zibagenewe.

Ati ” Icyi gikorwa kizakorerwa mu gihugu hose kandi gikomatanyije n’igikorwa cyo gukingira iseru mu bana bose kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 6, by’umwihariko mu Turere 19.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr.Uwamariya Valentine, yagaragaje ko kugwingira k’umwana bigirwamo uruhare n’ababyeyi bombi, abasaba gufatanya inshingano zo kurera.

Ati ” Icyo cyuho iyo kigaragaye gikururira abana kugwingira, abagabo bakwiye gufatanya n’abagore kwita ku bana yaba mu burere, mu mirire n’ibindi”.

Abaturarwanda barakangurirwa kwitabira serivisi zose zateganyijwe muri icyi cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Abana bahawe amata n’indryo yuzuye

Dr Uwamariya ahereza umwana amata

Abana bakingiwe

MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Burera