Abiga ubuhinzi bashyiriweho imfashanyigisho ku buhinzi bw’umwimerere

Umuryango Huguka ku bufatanye n’Umuryango w’abakora ubuhinzi bw’Umwimererem, Rwanda Agriculture Movement,( ROAM), na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) ,basohoye imfashanyigisho izagezwa mu mashuri ya TVET ikubiyemo uburyo bwo gukoresha Ubuhinzi bw’umwimerere butangiza ibidukikije.

Ni imfashanyigisho yamuritswe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024,  bayimurikira abafite aho bahuriye n’ubuhinzi.

Ni imfashanyigisho yibanda ku buhinzi bw’umwimerere muri rusange ariko ifite umwihariko ku bihingwa by’inanasi n’inkeri.

Umukozi i w’Umuryango Huguka, ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ryo guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere, isakazabumenyi,  Uwamariya Brigite, avuga ko iyi mfashanyigisho izafasha abiga ubuhinzi ku rushaho kugira amakuru ku buhinzi bw’umwimerere.

Ati “ Iyi nteganyanyigisho ni kimwe mu byo twatekereje gukora kugira ngo ubuhinzi bw’umwimerere bumenyekane haba ku bahinzi no kubateganya kuzafasha abo bahinzi .

Akomeza agira ati “Igenewe abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga y’ubumenyingiro ariko mu mashami y’ubuhinzi, ikaba igamije kubafasha kugira ubumenyi buhagije ku buhinzi bw’umwimerere kugira ngo babone uko bazajya kwigisha abandi bahinzi bo ku rwego rwo hasi.”

Umuyobozi w’Umuryango ROAM , Majoro Emmanuel, avuga ko iyi mfashanyigisho izafasha abahinga ubuhinzi bw’umwimerere, yibanda ku nanasi n’inkeri.

Ati “ Icyari kigamijwe ni uko hakorwa imfashanyigisho ngo ifashe abahinzi. Iribanda ku gihingwa cy’inanasi,inkeri, uburyo cyabungabungwa, harwanywa ibyoni, ikazateza imbere abantu bakora ubuhinzi bw’umwimerere muri rusange.”

Akomeza ati “ Ikibazo cyari gihari ntabwo abahinzi bari bafite amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuhinzi bw’umwimerere.Twumvaga abahinzi bagira ubumenyi bwisumbuye no kubufata neza.”

- Advertisement -

Uyu avuga ko nyuma yo kuyigeza mu mashuri ya TVET, bifuza ko yagera no ku rwego rw’Akagari ku buryo abahinzi bo hasi bagira amakuru ku buhininzi  bw’umwimerere.

Ati “ Nyuma yo gusohora iyi mfashanyigisho, dufite gahunda yo kuyimanura , kuva ku rwego rw’igihugu, ikagera ku rwego rw’Akagari ku buryo abahinzi bose bagira ayo makuru kuko ikoze mu buryo bwagutse kandi irasobanutse ku buryo abahinzi ibafasha kumva neza ibyo barimo ibyo ari byo kandi baganisha ku ntego twihaye.”

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubuhinzi,( Agronome) Sunzu Jonathan, ashimangira ko iyi mfashanyagisho izatanga umusanzu ukomeye ku buhinzi .

Ati “ Harimo inyungu nyinshi, harimo no kugira ngo kigishe abantu uburyo kwikorera ifumbire, ikaba inakoreshwa mu buhinzi. Ibyo byose ni igitabo cyiza kandi gisobanura neza kandi kinadufasha kwigisha abahinzi . Ni gahunda yaje yunganira gahunda twari dusanzwemo yo guhinga dukoresheje inyongeramusaruro zitandukanye kugira ngo umusaruro ubashe kwiyongera.”

ROAM ivuga ko iyi mfashanyigisho izatanga umusanzu ku buhinzi bwumwimerere

Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi bashimye igitekerezo cyo gukora imfashanyigisho y’ubuhinzi bwumwimerere

UMUSEKE.RW